Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yabonye itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma yo gutsinda Equateur ibitego 2-1 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ugushyingo 2022.
Imikino y’umunsi wa nyuma mu matsinda yatangiye gukinwa kuri uyu wa Kabiri haherewe ku Itsinda A ryakiniye rimwe saa Kumi n’imwe ndetse n’Itsinda B rikina saa Tatu z’ijoro.
Mu itsinda ribanza, Sénégal yatsinze Equateur ibitego 2-1, iba igihugu cya Afurika kibonye itike ya 1/8 mbere y’ibindi bine biri muri iri rushanwa riri kubera muri Qatar.
Ibitego bya Sénégal byatsinzwe na Ismaila Sarr kuri penaliti yo ku munota wa 44 na Kalidou Koulibaly atsinda icya kabiri n’umutwe ku wa 70, iminota ibiri nyuma y’uko Moisés Caicedo yari amaze kwishyurira Equateur.
Sénégal yazamutse ari iya kabiri n’amanota atandatu, izahura n’ikipe izaba iya mbere mu Itsinda A ririmo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na Wales.
U Buholandi bwazamutse buyoboye Itsinda A n’amanota icyenda nyuma yo gutsinda Qatar ibitego 2-0 bya Cody Gakpo na Frenkie De Jong ku munota wa 26 n’uwa 49. Bwo buzahura n’ikipe izaba iya kabiri mu Itsinda B.
Saa Tatu, u Bwongereza bufite amanota ane burakina na Wales ifite inota rimwe naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite amanota abiri zihure na Iran ifite amanota atatu.
Ibindi bihugu byamaze kubona itike ya 1/8 ni Bresil yo mu Itsinda G, u Bufaransa bwo mu Itsinda D na Portugal yo mu Itsinda H, byose byatsinze imikino ibiri ibanza.
/B_ART_COM>