Hari umugani uvuga ngo “umutima ushima ntushimira uwushumbushije ibyishimo ngo bishire.”
Ibyishimo nk’ibyo mvuga ni ibyatashye umutima wa bwana Karenzi Samuel, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa radiyo FINE FM ivugira i Kigali ubwo abakunzi b’ikiganiro cya siporo “Urukiko rw’Ubujurire” bamutunguriraga muri sitidiyo z’iyo radiyo bagaturitsa ‘champagne” ,bagakata umutsima ndetse bakamuha ururabo mu bamushimira ko adahwema kubaha ibyishimo binyuze mu mwuga we.
Umugani baca ngo “uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana”, si uwo mu yagana akariho cyangwa kazanahoraho wenda mu nkoranyamagambo ya bwana Sam Karenzi watunguwe anashimirwa umurimo akora akawuhemberwa kandi yaranawigiye.
Nyuma ya byose, ni inshingano akora ngo atunge urugo rwe!!! Hari uwakumva atakabishimiwe ngo bigere kuri ruriya rwego.
Amanywa akambye i Remera ya Kigali, izuba ryibasiye ibirahuri by’imiturirwa itatse umurwa w’u Rwanda umaze kwamamara kubera isuku n’umutekano biwuranga ikiganiro “Urukiko rw’Ubujurire” cyari kigeze ahagana mu ngeri yacyo.
Ubu ni bwo uyu Sam Karenzi yaciwe mu ijambo na bamwe mu bagize itsinda ry’abafana b’iki kiganiro binjiye bamutunguye ari na ko bahanitse baririmba “Happy birthday to you” maze ibyari amakuru n’ubusesenguzi bw’imikino bihinduka ibirori bisa.
Igitunguranye kandi koko ni uko isabukuru nziza aba bafana bamwifurizaga yabaye ku itariki ya 16 Mata uyu mwaka, sinzi ko yari abyiteze.
Abafana b’amakipe ubundi “adakundana” mu kibuga ‘baba bamuriho’
Mu izina ry’abagize itsinda ry’abakunda Urukiko rw’Ubujurire, Blandine yabwiye Sam Karenzi ati: “Turagukunda, dukunda mwese abakora ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire kandi nshimira abagize uruhare bose ngo iki gikorwa kigerweho.”
Blandine yanavuze ko n’abakinnyi bakunda Urukiko rw’Ubujurire ku buryo hari n’uwamusabye by’umwihariko ‘kujoininga groupe yacu”.
Abagize icyo bavuga muri iki gikorwa ni abafana bakunda amakipe atandukanye harimo abafana Rayon Sports, APR FC, Mukura VS n’andi.
Valens Nduwayo ufana Mukura VS, yakomewe mu mashyi n’abari muri sitidiyo ubwo yatangira ijambo rye akora mu biganza bwana Regis Muramira umwe mu bakorana na Karenzi iki kiganiro maze Regis aramubwira ngo “wahisemo neza.”
Nduwayo yavuze ko “imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye nta n’akazi”, ni uko “navugaga nti ‘basi mpure na Regis, umufana wa Mukura, umuntu nakuze numva, mugenzi wanjye. Umva ni byo byanteye imbaraga cyane.”
Nduwayo yavuze abafana b’ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire barenze gusa kuba ‘gurupe” kuko “hari ibikorwa byinshi bindi tugenda dukora birenze gusa kuba twavuze Rayon, APR, Mukura, Kiyovu. Turishimye, Karenzi turamukunda, abafana bose mbega baba bamuriho.”
Alexis Mutabazi na we ufana Rayon yishimiye kubona abanyamakuru barimo Sam Karenzi akunda by’umwihariko kuva kera, agikora kuri Salus Radio, Jah d’Eau Dukuze na Aime Niyibizi yakunze kurushaho aho amenyeye ko afana Rayon Sports.
Mu izina ry’abandi bafana b’amakipe atandukanye batari aha, umunyamakuru wa FINE FM Samilla wasomaga ubutumwa bwoherejwe na bo yabwiye Karenzi ko bifuza ko “Imana imuha kurama, akaramira kubona ibyiza binezeza umutima we n’umuryango we.”
“Ngo amakuru yizewe ya nyayo nta handi bayakura, ni yo mpamvu bakunda Urukiko rw’Ubujurire n’abarukora.”
“Mbuze icyo mvuga! Sam Karenzi ndagukunda pe! Nubwo uri umureyo!”
Uwitwa Uwera Marie Solange yavuze ko bwari ubwa mbere agera muri sitidiyo za FINE FM azunguza umutwe arahindukira, n’amarangamutima menshi ahinguranya mu matarara abwira Sam Karenzi ati “Mbuze icyo mvuga. Birandenze. Sam Karenzi, ndagukunda pe!” Karenzi aha yahise amusubiza ati “Urakoze cyane.”
Uyu ufana APR FC uva muri Fan Club Iz’Amarere avuga ko akunda Karenzi nubwo afana mukeba ati “Sam [Karenzi], uri umu-Rayon ariko icyo ngukundira cyo, ntabwo uca hirya no hino ngo wibasire ikipe imwe nka ba bandi njya numva. Komereza ahongaho.”
“Ntibazakubwire ngo abareyo barakwanga. Nta cyo dupfa nawe”
Sarpong w’i Nyamirambo ni umwe mu bafana bakunda Rayon Sports wavuze ashima Karenzi kuko ari “umunyamakuru dukunda kuva kera. Twishimira ibintu atugezaho amakuru y’ubuhanga akatugezaho ibintu abandi badafite.”
Ati: “No mu magurupe mbamo, abantu bavuga ko bakunda Sam Karenzi kandi unarebye no kuri YouTube, ukareba n’ahandi, ukareba n’abantu bakurikira Urukiko rw’Ubujurire uhita ubona ko [iki kiganiro] harimo itandukaniro.
Asoza ijambo rye rigufi, Sarpong yagize ati “Nk’aba-Rayon kandi namubwira ko tumukunda.” Maze amashyi avanze no guseka biba urufaya bati “Ako kantu usorejeho.”
Yakomeje agira ati “Nkanjye nk’umuhuliga, aba-Rayon benshi tuganira bavuga ko bakunda Sam Karenzi.”
Queen Olga w’umu-Rayon na we yabwiye Sam Karenzi ati “Happy birthday, ndi mu bantu bagukunda, ntibazakubwire ngo ntabwo abareyo barakwanga. Nta cyo dupfa nawe, turahari kandi twiteguye kubana nawe igihe cyose.”
Olga yanaboneyeho umwanya wo guhinyuza ibyo ngo Karenzi yavuze ko nta gikombe Rayon Sports izatwara uyu mwaka maze aramubwira ati “Amahirwe aracyahari, imibare irabinyereka.”
Aha, Karenzi yamusubije agira ati “Amahirwe masa. Erega ndagira ngo nkubwire. Rwose [Rayon Sports] mugitwaye nanjye byangwa neza cyane. Reka tugisengere.”]
Sam Karenzi yashimiye cyane aba bafana b’ikiganiro babakunda ndetse “n’abatadukunda mwese turabumva kandi ibyo mutubwira turabyumva gusa twe turabakunda mwese kuko aya makuru tubabwira tuba tugira ngo abanyure.”
Abashimira, Karenzi yasabye abakunzi b’ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire bari aho n’abo bari bahagarariye batari aho gukomereza aho “urwo rukundo, ibyo bikorwa byiza bibaranga n’ubusanzwe, gusura abarwayi, kuremera abacitse ku icumu n’ibindi byinshi mugenda mukora.
Ati “Biduhesha ishema nk’ikiganiro, nka radiyo mukunda kuko mubikora mu izina rya radiyo [FINE FM]. Muri abantu b’agaciro cyane”.
Bamutunguye ikiganiro kirimo, bamusanga muri Studio
...Baramuririmbira...
Champagne bari bitwaje yafunguwe na Aime Niyibizi usanzwe na we akorana na Sam Karenzi mu kiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’
Bafatanyije gukata umutsima
Uzwi nka ’Sarpong’, umufana wa Rayon Sports na we ari mu bari baje guhagararira bagenzi babo babana muri iryo tsinda ry’abakunzi b’Urukiko
Ururabo bamugeneye
Samilah usanzwe ukora kuri Fine FM na we yari yaherekeje iri tsinda mu gutungura Sam Karenzi
Muramira Regis na we ati "Ibi bintu ntako bisa"
Buri wese yafashe ijambo avuga akamuri ku mutima ndetse n’ubutumwa bagenera Sam Karenzi
Uyu we yishimiye cyane guhura na Muramira Regis bafana ikipe imwe ya Mukura
Ntakirutimana Blandine ukuriye itsinda ry’abakunzi b’Urukiko rw’ubujurire
Amaso ku yandi, buri wese yamugeneye ubutumwa bujyanye n’isabukuru ye
Regis yatangajwe n’urukundo beretswe n’abakunzi babo...Mu mutima umenya yagiraga ati " Dufite inshingano zikomeye zo gukomeza kubagezaho amakuru yihariye"
Ku maso ha Jado Dukuze naho haragaragaza ibyishimo bisesuye
Itsinda ry’abakora ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire nabo baboneyeho akanya ko kwifuriza Sam Karenzi umunsi mwiza w’amavuko
Umuyobozi wa Radio Fine FM na we yifatanyije na Sam Karenzi
Kadudu, umwe mu bakunzi b’Urukiko rw’Ubujurire uba muri Amerika uri mu bagize uruhare runini ngo iki gikorwa kibashe gukorwa
Nubwo atabonetse, Dr Norbert Uwiragiye na we ari mu bagize uruhare runini muri iki gikorwa
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>