Sadio Mané yafashije Sénégal gutsinda Amavubi ku munota wa nyuma (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ’Amavubi’ yatsinzwe n’iya Sénégal igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.

Uyu mukino wari wakiriwe n’u Rwanda, wabereye i Dakar kuko Stade ya Huye itaragera ku rwego mpuzamahanga rwifuzwa.

Ku munota wa 11, Sadio Mané yagerageje uburyo bw’umupira w’umutwe uca ku ruhande rw’izamu nyuma ya koruneri yari itewe na Pape Matar Sarr.

Uyu Sarr yashoboraga kandi gufungura amazamu ku mupira wari uvuye ku mutwe wa Rafael York wari mu rubuga rw’amahina, awuteye ntiyawufatisha neza ujya ku ruhande.

Mu minota 25 ya mbere, Rafael York yari amaze kwicara ubugira kabiri; bwa mbere kubera ikibazo mu itako na nyuma kubera kugongana na Nampalys Mendy wahawe ikarita y’umuhondo kuko yamuteye inkokora hafi ku jisho.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya mu karuhuko ko gusoma ku mazi kubera ubushyuhe bwa dogire selisiyusi 28 i Dakar, Mutsinzi Ange yahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi Ismaila Sarr washakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina.

Uburyo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse ku munota wa 36 ubwo Pape Matar Sarr yahanaga ikosa Muhire Kévin yakoreye kuri Sadio Mané, ishoti yateye rikurwamo bigoranye na Kwizera Olivier.

Sénégal yashoboraga kandi gufungura amazamu ku buryo bwageragejwe na Pape Martar Sarr mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umupira ujya hejuru y’izamu rya Kwizera.

Iminota 45 ibanza kongeraho indi ine yerekanywe n’abasifuzi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarangiye u Rwanda rudateye mu izamu rya Sénégal mu gihe yo yagerageje uburyo burindwi, ishoti rimwe aba ariryo rikurwamo na Kwizera.

Ishoti rya mbere rigana ku izamu ku ruhande rw’u Rwanda ni iryatewe na Kagere Meddie ku munota wa 52, ku bw’amahirwe make umupira uca hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Édouard Mendy.

Fode Ballo Touré yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yahawe na Ismaila Sarr, awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Olivier mbere y’uko ushyirwa muri koruneri.

Nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, Sénégal yakoze impinduka ebyiri; Keita Balde na Saliou Ciss bajya mu kibuga, ku munota wa 70 hajyamo Famara Diédhiou na Pape Alassane Gueye mu gihe ku wa 76 hagiyemo Pape Abou Cissé.

Impinduka za mbere z’Amavubi zakozwe ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yasimburwaga na Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y’inyongera.

Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse muri iki gice cya kabiri ni ishoti ryatewe na Youssouf Sabaly rifatwa neza na Kwizera Olivier.

Habura amasegonda 10 ngo umukino urangire, umusifuzi yatanze penaliti nyuma yo kuvuga ko Mutsinzi Ange yakiniye nabi Saliou Ciss bahuriye ku mupira mu rubuga rw’amahina. Sadio Mané yayinjije ateye umupira mu buryo bwa Kwizera Olivier wawukozeho ariko uramunanira.

Gutsinda uyu mukino byatumye Sénégal iyobora Itsinda L n’amanota atandatu mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe inganya na Mozambique.

Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Bénin na Mozambique ku wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

U Rwanda : Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.

Sénégal : Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.

Mbere y’umukino hafashwe umunota wo Kwibuka Baziki Jean Pierre wari Kit Manager w’Amavubi uherutse kwitaba Imana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo