Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ishyirahamwe Nyarwanda rya Sosiyete zikora imirimo y’Ubwubatsi, Infrastructures Contractors Association of Rwanda ( ICAR ) , yiyemeza kurushaho gukorera ubuvugizi ibigo bito ndetse no kubaka ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu bakora uyu mwuga ari nako barushaho kuzamura ikoranabuhanga mu bwubatsi.
Hari mu nteko rusange y’iri shyirahamwe yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024. Ni inteko yabereye i Gikondo ku cyicaro cya PSF.
Mu bagize komite nshya harimo Munyakazi Sadate watorewe manda y’imyaka 3 asimbuye Dr. Nsengumuremyi Alexis. Abandi bazakorana na we ni Rukundo Fidèle uzamwungiriza, Umunyamabanga akaba Murwanashyaka Nelson ndetse na Bugingo Fred uzaba ari Umubitsi.
Munyakazi akimara gutorwa yashimiye komite icyuye igihe kuko yakoze akazi kenshi karimo kugeza ihuriro kuri byinshi birimo gukora ubuvugizi kugira ngo amategeko avugururwe.
Kugeza ubu, abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda biharira 54% by’ingengo y’imari y’igihugu. Munyakazi avuga ko ari ubutumwa ku bawurimo mu kuzamuru ubukungu bw’u Rwanda.
Ati “Tugomba kurebera hamwe ngo iyo 54% y’ingengo y’imari, isigara mu benegihugu nk’Abanyarwanda ingana gute? Mu byo duteganya rero harimo gukomeza gukora ubuvugizi ku buryo ibikorwa bisigara mu banyamuryango, bikaduteza imbere nk’Abanyarwanda.
“Ibyo bizutuma ibigo bito bizamuka ndetse n’ibikomeye birusheho. Ibyo kandi bizakomeza ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bikorera cyane cyane abakora umwuga wo kubaka. Ni ugusenga Imana kugira ngo igihe nk’iki mu myaka itatu iri imbere muzabe muduha amashyi mutaduha induru.”
ICAR ni ihuriro ribarizwa mu rugaga rw’abikorera (PSF), rigahuza abakora imirimo y’ubwubatsi mu rwego rwo kuwuteza imbere no gukemura imbogamizi ziwugaragaramo.
Rukundo Fidèle watorewe kuba Vice President muri iri shyirahamwe
David ushinzwe imirimo ya buri munsi y’iri shyirahamwe
Dr. Nsengumuremyi Alexis wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe
Munyakazi Sadate watorewe kuyobora ishyirahamwe Nyarwanda rya Sosiyete zikora imirimo y’Ubwubatsi, Infrastructures Contractors Association of Rwanda ( ICAR ) mu gihe cy’imyaka 3
Kugeza ubu, abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda biharira 54% by’ingengo y’imari y’igihugu. Munyakazi avuga ko ari ubutumwa ku bawurimo mu kuzamuru ubukungu bw’u Rwanda
Komite icyuye igihe
Komite nshya izayobora ICAR mu myaka 3
/B_ART_COM>