Ikigo gikora imirimo y’ubwubatsi "Karame Rwanda Ltd" cya Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, cyahembye abakozi bahize abandi mu 2022 ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umurimo ku wa Mbere, tariki ya 1 Gicurasi 2023.
Hari mu gikorwa cyo gusangira n’abakozi ba Karame Rwanda Ltd cyabereye muri Luxury Garden Palace kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Gicurasi 2023, hizihizwa Umunsi w’Umurimo.
Mu ijambo rye, Munyakazi Sadate yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bamubaye hafi n’iki kigo cye cy’ubwubatsi, by’umwihariko mu gihe yari ku buyobozi bwa Rayon Sports aho atabonaga umwanya uhagije wo gukurikirana ibikorwa byacyo.
Sadate yagarutse kandi ku nzira y’inzitane yanyuzemo mu gushinga iki kigo cy’ubwubatsi “Karame Rwanda Ltd” mu 2006, aho we n’umufashe we bagitangiye badafite aho gukorera.
Ati “Twaciye mu rugendo rurerure, ibilo bya mbere tubifungura twarimo turi abakozi babiri, ariko na mbere y’uko tubifungura twabigendanaga mu mufuka, kashi ukayibika mu mufuka kuko tutari dufite aho dukorera.”
“Njye nari umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, dushinga iki kigo, umugore wanjye ni we wagikurikiranaga kuva mu 2006. Icyo gihe twatangiriye kuri papèterie na décoration, ariko tuza kwigira inama y’uko twabivamo tukajya mu bwubatsi mu 2008.”
Yakomeje avuga ko batorohewe no kugana iyi nzira y’ubwubatsi kuko byabaye ngombwa ko bagurisha ibyo bari bafite birimo imodoka na bimwe mu bikoresho byo mu nzu.
Ati “Twakoze ikosa ryo kubanza kugurisha ibyo twari dutunze, hamwe n’utwo dufaranga n’utundi twari dutunze, twadushyize mu bwubatsi, ariko ntabwo byaduhiriye. Byageze aho dufata mu byo dutunze tukabigurisha, nari naramaze no gufata icyemezo kigoye cyo gusezera kuri ka kazi nakoraga. Twanyuze muri byinshi kugira ngo tugere aho twicaye aha.”
Munyakazi yahishuye nyuma yo kutoroherwa, akazi ka mbere yahawe kari ak’ibihumbi 300 Frw ngo akurikirane iyubakwa ry’umunara wo ku Musigiti wo kuri 40, none ubu ageze ku rwego rwo guhemba abakozi agera kuri miliyoni 60 Frw ku kwezi.
Ati “Ibihumbi 300 Frw barayampaye mbubakira umunara, ndangije kubaka barambwira bati watwubakiye neza, turanagushimira, ntabwo tuguha ayo mafaranga gusa, turakongeraho n’andi ibihumbi 400 Frw, aba ibihumbi 700 Frw.”
Yakomeje agira ati “Aka kanya niba tugeze ku rwego rwo kubahemba miliyoni 60 Frw buri kwezi, tukishyura abaduha ibikoresho bitandukanye, ariko dufite habi twavuye. Ndi kubivuga kugira ngo kuri uyu munsi w’umurimo, buri wese yumve ko afite icyizere cyo kubaho, afite icyizere cyo gutera imbere, ko byose bishoboka.”
Muri iyo nzira itoroshye, Munyakazi yabonye akandi kazi k’Abarabu, bamusaba kubereka aho akorera, ariko abura umutiza ibiro byo kwerekana ko ari ho akorera akazi ke ka buri munsi.
Ati “Byageze aho mfata icyemezo cyo kutazongera kubitaba kuko ibyo bansabaga ntabyo nari mfite. Nyuma y’amezi abiri wa Mwarabu yaragarutse, baza kundeba aho ntuye. Bampaye gusinyira akazi ka miliyoni 400 Frw, banjyana mu Bugesera, i Ntarama aho nari gukora.”
Nubwo yari amaze gusinya ayo masezerano yo kubaka, ngo nta mfaranga na make yari afite, ahubwo yitabaje inshuti ye bajya kureba undi mugabo ukora mu Mujyi [wa Kigali] abaguriza miliyoni 2 Frw, banashaka abaha umucanga n’amabuye ku ideni.
Nyuma yo gusoza iryo soko mu buryo bugoye, babonye andi masoko atandukanye arimo kubaka amashuri, Karame Rwanda Ltd igira aho ikorera n’abakozi benshi batandukanye.
Sadate yasabye abakozi be kurangwa n’umurimo unoze aho kwica akazi hagamijwe inyungu zitari ngombwa.
Ati “Ikigo cyacu nta mukozi gituma kujya kucyibira icyo ari cyo cyose. Aho uri gukora, hakore neza, utange umusaruro wa nyawo. Ntabwo inyungu ari amafaranga gusa, n’ibyo byiza ugeraho ni inyungu.”
Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by’Igihugu, ifite abakozi barenga 350. Yubaka amazu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.
Uretse gusangira no guhemba abakozi bitwaye neza, habayeho ubusabane bw’abagize Karame Rwanda Ltd aho bacinye akadiho mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’izacuranzwe na ’bande’.
Abafatanyabikorwa bitabiriye ibi birori bose bahurije ko Karame Rwanda ariyo kompanyi bakoranye ikabatumira no mu birori nk’ibi, ibintu bashimye cyane
Sadate n’umuryango we bitabiriye uyu munsi
I buryo hari umugore wa Sadate, i bumoso hari bucura bwe
Sadate Munyakazi, umuyobozi wa Karame Rwanda yavuze urugendo rugoye yanyuzemo kugeza kuri uyu munsi aho Karame Rwanda ifite abakozi bagera kuri 350 , ikaba ihemba Miliyoni 60 FRW ku kwezi
Akanyamuneza ku bakozi ba Karame Rwanda bakorewe umunsi mukuru uryoheye ijisho...Banishimiraga ko ubu Karame Rwanda yabongereye umushahara kugera kuri 25% kugira ngo bahangane n’ibiciro byo ku isoko bikomeje kuzamuka
Hahembwe abakozi banyuranye bahize abandi mu mwaka wa 2022
Umushoferi wahize abandi
Azella yashimiwe nk’umukozi watangiranye na Karame Rwanda
Pascal niwe wahembwe nk’umukozi wahize abandi mu mwaka wa 2022 ahabwa igikombe n’ibahasha
Abafatanyabikorwa bishimiye uko uyu munsi wari uteguwe, umukozi agahabwa agaciro
Bacinye akadiho biratinda
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>