Sadate yaguze itike y’umwaka ya Kiyovu Sports, aba ’Sportifs’ barabimushimira

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yaguze itike y’umwaka y’ikipe ya Kiyovu Sports, aba Sportifs barabimushimira , by’umwihariko abafana ba Kiyovu Sports.

Ni igikorwa yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022. Yaguze itike y’ibihumbi Magana atanu (500.000 FRW) y’umwaka umwe imuhesha kwinjira ku mikino ya Kiyovu Sports akicara mu mwanya w’icyubahiro.

Aba ’Sportifs’ bamushimiye, Hemed na we ashyiraho ake

Uretse abamukurikira ku rubuga rwa Twitter bahise berekana ko ari igikorwa cy’umuntu ukunda Sports n’umupira w’amaguru muri rusange, Hemed Minani uyobora abafana ba Kiyovu Sports na we ngo yamushimiye cyane.

Hemed yabwiye Rwandamagazine.com ko ariwe wahaye iyo karita Munyakazi Sadate ndetse ngo bagirana ikiganiro cyerekeye impamvu yo kuyigura.

Hemed yagize ati " Ibisobanuro yampaye kuko arinjye wayimushyikirije, yambwiye ko yifuza kumenyesha abakunzi b’umupira ko ko umupira atari intambara. Ninanjye yishyuye."

Yunzemo ati " Yambwiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, atazibagirwa ko umukino wa mbere wabaye wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports. Bityo ko kuba yaraguze iya Rayon Sports, akayigurira n’umuhungu we, ngo ntiyabura no gutera inkunga ikipe ya Kiyovu Sports yabafashije gusubira mu buzima busanzwe bw’umupira."

Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports avuga ko nk’abafana ba Kiyovu Sports bashimiye Sadate Munyakazi ubu ’Sportif’ yagaragaje

Hemed yavuze ko nk’abakunzi ba Kiyovu Sports babyakiriye neza cyane .

Ati " Twabyakiriye neza ndetse ni ikimenyetso ko, koko umupira w’amaguru mu Rwanda , ni icyungo cyunga abanyarwanda , ntabwo ari ikimenyetso cyo kuba abantu bashoza intambara cyangwa ngo ibe yaba intandaro kuba umwe yagira umwanzi undi kubera ko badahuje ikipe."

Hemed yavuze ko mu rwego rwa Kiyovu Sports bamushimiye ndetse aboneraho gushishikariza Abayovu kwitabira kugura amatike y’umwaka yashyizweho n’iyi kipe.

Ubusanzwe amatike y’umwaka ya Kiyovu Sports agura ibihumbi 30.000 FRW ku bicara ahasanzwe hose, 80.000 FRW ahatwikiriye, 300.000 FRW impande z’imyanya y’icyubahiro na 500.000 FRW mu myanya y’icyubahiro. Umufana uzikeneye yegera Minani Hemed ukuriye abafana akamuha ijyanye n’icyiciro ashaka.

Uretse kugura iyi tike ya Kiyovu Sports, Sadate Munyakazi yabaye uwa mbere utari mu buyobozi bwa Rayon Sports waguze itike y’umwaka ya Rayon Sports ifite agaciro ka miliyoni imwe, anagurira indi ifite agaciro nk’ako umuhungu we, Ganza Gisa Sadate Junior.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo