‘Sadate ntakwiriye kuyobora Rayon Sports’,… Sarpong yabisabiwe ibisobanuro

Rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong yandikiwe ibaruwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe asabwa ibisobanuro ku magambo yatangaje avuga ko Munyakazi Sadate adakwiriye kuyobora Rayon Sports.

Nyuma y’uko Rayon Sports itangaje ko izahagarika imishahara y’abakinnyi n’abakozo bayo, Michael Sarpong yatangaje ko bitabashimishije nk’abakinnyi kuko ngo batari babigishijweho inama ndetse yumvikana avuga ko Munyakazi Sadate adakwiriye gukomeza kuyobora iyi kipe.

Hari mu kiganiro yagiranye na Jahdeau DUKUZE kuri Radio Royal FM. Icyo gihe Sarpong yagize ati “ Kubwange ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo kubwange rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi natabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, nonese niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera ?

Yunzemo ati " Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko nabakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu."

Icyo gihe yasoje ashimira abafana ba Rayon Sports bakoze igikorwa cyo gufasha abakinnyi avuga ko ari ikintu cyiza cyane kuba abatekerezaho, gusa atangaza ko byagakwiye kuba byarakozwe na Perezida w’ikipe”

Sarpong yasabwe ibisobanuro

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana, bwamusabye gutanga ibisobanuro bw’ayo magambo yatangaje.

Muri iyo baruwa iri mu rurimi rw’igifaransa yasinyweho na Munyakazi Sadate, tugenekereje, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanditse buti " Ku itariki 20 Mata 2020 , twumvise ikiganiro (interview) wagiranye na Royal FM. Muri icyo kiganiro watutse ndetse uvuga ko Perezida wa Rayon Sports adashoboye. Tukaba dusanga ibikorwa nk’ibyo bidakwiriye kwihanganirwa kandi bidakwiriye kuranga umukinnyi wa Rayon Sports."

Kubw’iyo mpamvu usabwe gutanga ibisobanuro kubw’iyo myitwarire idahwitse ukimara kubona iyo baruwa."

"Ndakwibutsa ko kandi hari n’andi mabaruwa abiri utigeze usubiza ajyanye no guta akazi kuva tariki 23 Mutarama 2020 kugeza tariki 28 Gashyantare 2020 ndetse n’ibyerekeye urugendo wagiriye mu gihugu cya Norvege ugiye kuvugana n’andi makipe nta ruhushya uhawe na Rayon Sports."

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka, Sarpong amaze gutsindira rayon Sports ibitego icyenda.

Ibaruwa yandikiwe Sarpong asabwa ibisobanuro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo