Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, yavuze ko bishoboka ko yakongera gukina mu Rwanda ariko ashimangira ko atari buri kipe ibonetse yakwerekezamo.
Rwatubyaye wakiniraga FC Shkupi yo muri Macedonie y’Amajyaruguru, amaze iminsi akorera imyitozo muri AS Kigali aho ari gukiruka imvune yagiriye i Burayi.
Aganira n’itangazamakuru ku Cyumweru, uyu mukinnyi yavuze ko gukina mu Rwanda bishoboka.
Ati “[AS Kigali] ni ukumfasha kugira ngo ngaruke kuko nari maze iminsi mu mvune. Kuvugana iby’ibanze nta byinshi nabivugaho kuko nta kirakorwa, ntabwo ari ibintu byo gutangaza.”
“Ubu icy’ingenzi ni ukugaruka, urebye ni yo ntego ihari. Kiyovu, APR… ibyo byose ni ibigenda bivugwa, abantu bavuga ibyo bishakiye. Aha ni mu rugo, kuba nakinira hano birashoboka.”
Nubwo mu makipe bivugwa ko amwifuza harimo AS Kigali, Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC, uyu mukinnyi we yavuze ko atari buri kipe yakwerekezamo.
Ati “Ntabwo ari ikipe yose najyamo, ni ukuba ikipe ifite intego, ikipe ifite amarushanwa mpuzamahanga, ni intego umuntu agenda arebaho kugira ngo agaruke mu bihe.”
Rwatubyaye yavuze ko hari ibyo yaganiriye na FC Shkupi ubwo yari amaze kuvunika.
Ati “Ntabwo navuga ko twatandukanye kuko urebye umubano mfitanye na Shkupi ntabwo ari umubano navuga ngo ni ha handi umukinnyi aza akagenda cyangwa se aza akahaguma. Dufite umubano mwiza.”
Yakomeje agira ati “Ubu bari gukina amarushanwa y’i Burayi, bari ku rwego rwo hejuru, kuba nava mu mvune nkahita ntagira gukina ni ibintu bitashoboka. Ntabwo natandukanye na bo burundu, icyo ndeba imbere ni ukugarura urwego rwanjye.”
Rwatubyaye yavunitse tariki ya 22 Mutarama uyu mwaka ubwo FC Shkupi yatsindaga Sumqay FK ibitego 2-1.
Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda wari umaze umwaka yerekeje muri Macedonie nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe amezi umunani adakina kubera iyo mvune y’agatsitsino.
Rwatubyaye amaze iminsi yitoreza muri AS Kigali
/B_ART_COM>