Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports nyuma y’umunsi umwe ayigarutsemo ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022, ni bwo Rwatubyaye Abdul yakoranya na bagenzi be yasanze muri Rayon Sports.
Kuri iyi myitozo yabereye mu Nzove, amagana y’abafana ba Rayon Sports yari yabukereye kugira ngo yongere ahe ikaze Rwatubyaye wagarutse muri iyi kipe yigeze gukinira hagati ya 2016 na 2018.
Rwatubyaye wari umaze iminsi adakina kubera imvune yagize muri Mutarama ubwo yakiniraga FC Shkupi yo muri Macedonie, yigaragarije abafana akora ku mupira ndetse akanyuzamo agahererekanya na bagenzi be.
Yakomewe amashyi menshi n’abafana baririmbye indirimbo zitandukanye mu rwego rwo kumugaragariza ibyishimo no kongera kumuha ikaze.
Nyuma yo gusinyira Rayon Sports ku wa Kabiri, yavuze ko agarutse aho yita mu rugo ndetse yiteguye kurwanira ibikombe no gufasha iyi kipe yo kongera gusohokera igihugu.
Ati “Abdul Rwatubyaye ni myugariro wa Rayon Sports, nkaba mvuye muri Shkupi yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia. Ngarutse aho nita ko ari mu rugo kandi icyo nshaka kwizeza abafana ba Rayon Sports, ngarutse kugira ngo dufatanye, dushyire hamwe kugera ku ntego zacu zo kurwanira ibikombe n’izo gusohokera igihugu.”
Yakomeje agira ati “Nabasabaga ngo mudushyigikire, mutube hafi, kandi murabizi ko ababaye hamwe Imana iba iri kumwe nabo.”
PHOTO & VIDEO: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>