Rayon Sports yatangaje ko yongeye kugura myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, ku masezerano y’imyaka ibiri.
Rwatubyaye wari umaze iminsi yitoreza muri AS Kigali, nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na FC Shkupi yo muri Macedonie kuko amasezerano ye yarangiye ubwo yari afite imvune yagize muri Mutarama uyu mwaka.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasinye imyaka ibiri,
Ayigarutsemo nyuma y’uko yayibayemo hagati ya 2017 na 2018 ubwo yari avuye muri APR FC, mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Rayon Sports, yiyongereye ku bakinnyi bashya barimo Mbirizi Eric wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.
Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.
Hari kandi n’abandi bakinnyi batatu mpuzamahanga bategerejwe barimo umunyezamu, umukinnyi ukina ku mpande asatira izamu na rutahizamu.
/B_ART_COM>