Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi, yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 11 babanza mu kibuga mu mukino ubanza u Rwanda rugiye kwakirwamo na Libya kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizaba mu mwaka utaha, uratangira saa Moya z’i Kigali.
Umutoza Rwasamanzi Yves n’abo bafatanyije bagiriye icyizere Ishimwe Jean Pierre mu izamu, imbere ye hari Nsengiyumva Samuel, Ishimwe Jean Réné, Niyigena Clément na Dylan Maes.
Mu kibuga hagati harakina Nyamurangwa Moses, Hoziana Kennedy, Nsabimana Deny, Nyarugabo Moïse na Niyonshuti Hakim mu gihe Rudasingwa Prince araba asatira izamu.
Ikipe yabanjemo ijya gusa neza n’iyanganyije na Police FC ibitego 3-3 mu mukino wa gicuti wabereye i Kigali ku wa Mbere, uretse Niyigena Clément na Ishimwe Jean Pierre binjiyemo mu mwanya wa Rutonesha Hesbone na Hakizimana Adolphe.
Abasimbura bifashishwa kuri uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda ni Hakizimana Adolphe, Nshimiyimana Younus, Rutonesha Hesbone, Ishimwe Anicet, Irankunda Rodrigue, Gitego Arthur na Kamanzi Ashraf.
Amavubi U-23 araba asabwa kwitwara neza mu gihe ategereje kureba ibizava mu mukino wo kwishyura uzabera i Huye ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022.
/B_ART_COM>