Rwanda Re-birth:Gikundiro Forever yatangiranye intsinzi, Djamal arigaragaza (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Gikundiro Forever FC yatsinze 3-1 Technician FC mu irushanwa ry’abakanyujijeho ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022.

Ni umukino wabereye mu Nzove guhera saa cyenda z’amanywa. Aya makipe yombi ari mu itsinda rimwe rya mbere. Bari gukina irushanwa ryiswe Rwanda Re-birth ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni irushanwa ririmo amakipe amakipe 18 yashyizwe mu matsinda ane nyuma y’uko habayeho tombola.

Muri uyu mukino wahuje Gikundiro Forever FC na Technician FC , Djamal Mwiseneza wakiniye Gikundiro Forever FC yongeye kugaragaza ko agifite impano y’umupira w’ amaguru ndetse yanatsinze igitego muri 3 batsinze.

Igitego cya mbere cya Gikundiro Forever cyatsinzwe na Kayihura Yussuf Chami na we uri mu bakinnyi bari bakomeye mu Rwanda. Icya kabiri cya Gikundiro Forever FC cyatsinzwe na Baranyeretse Paulin bahimba Adebayor naho icya gatatu gitsindwa na Mwiseneza Djamal.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Green Team FC ikinamo na Ngabo Albert ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude yatsinze AC Bakunda 13-0.

Irya Kabiri ririmo ASJ Gatenga, Akadege FC, Liverpoor Fans, Gakondo na Rwanda Arsernal Fans community.

Itsinda rya gatatu ririmo Ami Sportif, Black Jaguar, Domino FC na Muyange FC.

Itsinda rya kane ririmo Etoile de Gisasa, AJSPORT, Chelsea Kigali Official Supporters na ASV Cercle Sportif.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa 12 Kamena 2022, izasozwa hagati ya tariki ya 1 n’iya 2 Nyakanga 2022 kuko abatsinze bagomba kuzashyikirizwa ibihembo byabo mu gitaramo kizaba ku wa 3 Nyakanga 2022.

Ibibuga biri kwifashishwa ni Cercle Sportif, IPRC Kicukiro, Umumena Stadium, UTEXRWA na Nzove kuri Skol ahasanzwe habera imyitozo ya Rayon Sports. Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).

Babanje kuririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

11 Gikundiro Forever yabanje mu kibuga

11 Techniciens babanje mu kibuga

Lomami Marcel niwe mutoza mukuru wa Gikundiro Forever muri aya marushanwa

Rulisa usanzwe ari umusifuzi niwe wari kapiteni wa Techniciens...Asanzwe kandi anakora umwuga wo gucuruza Telefone zigezweho ahazwi nko ku iposita mu Mujyi wa Kigali rwagati

Kayihura Yussuf Tchami niwe watsindiye Gikundiro Forever igitego cya mbere

Djamal Mwiseneza yagaragaje ko agifite impano y’umupira

Maxime usanzwe ari umufana ukomeye wa REG BBC na REG VC ni umwe mu banyamuryango ba Gikundiro Forever...Yari mu batoza bungirije Lomami

I buryo hari Gentil, umunyamabanga wa Gikundiro Forever FC

Karera Moise , umunyamabanga wa Gikundiro Forever yari kuri uyu mukino

Baranyeretse Paulin bahimba Adebayor niwe watsinze igitego cya kabiri cya Gikundiro Forever FC

Amayeri amwe tubonana abatoza bakomeye nayo yifashishwaga

Basoje baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo