Ikipe ya Gikundiro Forever FC yatsinze 4-1 AC Bakunda mu irushanwa ry’abakanyujijeho, Rwanda Re-birth bituma ihita iyobora itsinda rya mbere n’amanota 6.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, ubera mu Nzove guhera saa munani z’amanywa.
Igitego cya mbere cya Gikundiro Forever FC cyatsinzwe na Kayihura Yussuf Tchami ku munota wa 15 kuri penaliti yavuye ku ikosa ryakorewe Samuel Uwiragiye bahimba Teacher.
Ku munota wa 50 Bienvenue Ukizemwabo yinjije icya kabiri kuri mupira yahawe na Djamal Mwiseneza winjiye mu gice cya kabiri.
Ku munota wa 52 Gahigwa J.Baptiste (John) yatsinze icya 3 Ku mupira yahawe na Bienvenue. Ku wa 62 , John yatsinze icya kane.
Umukino urangira nibwo AC Bakunda yabonye icy’impozamarira.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Green Team FC ikinamo na Ngabo Albert ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude yatsinzwe na Technicien FC 4-3 harimo kimwe cy’umusifuzi Rulisa.
Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa 12 Kamena 2022. Kubera inama ya CHOGM, iri rushanwa ryabaye risubitswe. Rizasubukurwa tariki 1 Nyakanga 2022.
Ibibuga biri kwifashishwa ni Cercle Sportif, IPRC Kicukiro, Umumena Stadium, UTEXRWA na Nzove kuri Skol ahasanzwe habera imyitozo ya Rayon Sports. Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).
11 Gikundiro Forever FC yabanje mu kibuga
11 AC Bakunda yabanje mu kibuga
Kayihura Yussuf Tchami watsinze igitego cya mbere nkuko yabigenje mu mukino ubanza
Kipepe, umwe mu nshuti za hafi ya Olivier Kwizera akaba n’umwe mu bajyanama be na we akina muri AC Bakunda
Ikosa ryavuyemo penaliti ya Gikundiro Forever
Yinjijwe neza na Tchami
Nyandwi Idrissa uzanzwe ari umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Musanze FC na we ni umwe mu bakinnyi ba Gikundiro Forever FC
Nubwo ari uw’abakanyujijeho, harimo amacenga aca amakabutura
Muhire Kevin yari yazanye n’abantu b’i Gikondo gushyikira ikipe yo mu gace batuyemo
Bamwe mu banyamuryango ba Gikundiro Forever bari baje gushyigikira ikipe yabo
I buryo hari Gentil, umunyamabanga wa Gikundiro Forever FC
John watsinze ibitego 2 bya Gikundiro Forever
Lomami Marcel niwe uri gutoza Gikundiro Forever FC
Maitre Cyubahiro Didier, umutoza wungirije wa Gikundiro Forever FC
Nshimiyimana Emmanuel bita Matic uri mu bateguye iri rushanwa aba yaje gukurikirana imigendekere yaryo
Djamal Mwiseneza mu kazi
Karera Moïse , umunyamabanga wa Gikundiro Forever Group
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>