Rwanda Re-birth: ASV yatsinze abafana ba Chelsea (AMAFOTO)

Ikipe ya ASV (Association Sportive Volontaire) yatsinze abafana ba Chelsea 2-1 mu irushanwa ry’abakanyujijeho.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 12 Kamena 2022 muri Cercle Sportif mu Rugunga.

Ibitego bya ASV byatsinzwe na Yumba Kaite na Ndayisaba Lewis. Abafana ba Chelsea batsindiwe na Ayabagabo Jean de Dieu.

Bari gukina irushanwa ryiswe Rwanda Re-birth ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni irushanwa ririmo amakipe amakipe 18 yashyizwe mu matsinda ane nyuma y’uko habayeho tombola.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa 12 Kamena 2022, izasozwa hagati ya tariki ya 1 n’iya 2 Nyakanga 2022 kuko abatsinze bagomba kuzashyikirizwa ibihembo byabo mu gitaramo kizaba ku wa 3 Nyakanga 2022.

Ibibuga biri kwifashishwa ni Cercle Sportif, IPRC Kicukiro, Umumena Stadium, UTEXRWA na Nzove kuri Skol ahasanzwe habera imyitozo ya Rayon Sports. Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).

Staff ya ASV

Abo abafana ba Chelsea babanje mu kibuga

Abo ASV yabanje mu kibuga

Kamuhanda wamenyekanye muri Sorwathe FC niwe wari uyoboye ubwugarizi bwa ASV FC

Lewis , kapiteni wa ASV FC ni umwe mubigaragaje muri uyu mukino

Abatoza ba ASV FC basomaga umukino

Abatoza abafana ba Chelsea FC nabo ntibari bicaye ubusa

Kabisa Fidèle bakunda kwita P10 uyobora abafana ba Chelsea na we yarebye uyu mukino

Desire bahimba Mourinho utoza abafana ba Chelsea

Cyiza Didier, umuyobozi wa ASV

Yumba Kaite (wamenyekanye cyane akinira Amagaju FC) winjiye asimbuye niwe watsindiye ASV FC igitego cya mbere

Uwimana Abdul wamenyekanye muri Rayon Sports yavunikiye muri uyu mukino mukino

PHOTO :RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo