Rwanda Cycling Cup: Uwizeyimana Bonaventure yegukanye ’ Northern Challenge’ (AMAFOTO)

Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Excel Energy, yegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup yabaga ku nshuro ya gatanu, aho hakinwe Northern Challenge yabereye i Musanze. Kilometero 150.1 basiganwe yazirutse mu gihe kingana n’amasaha atatu, iminota mirongo itatu n’ibiri, amasegonda mirongo itangu n’atanu ( 3h32’55”)

Ni isiganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019.Mu bakuru aka gace kitabiriwe n’abakinnyi 51 barimo 17 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu cyiciro cy’ingimbi kitabiriwe n’abakinnyi 38.

Northern Challenge yakinwe abakinnyi bazenguruka mu mujyi wa Musanze ku ntera y’ibilometero 6.7, aho bahagurukiye imbere y’Isoko bakomeza kuri National Police Academy- WASAC - Saint Vincent- Stade Ubworoherane-Sonrise Highschool- Ku Ibereshi basoreza ku isoko.

Mu cyiciro cy’ingimbi bazengurutse iyi ntera inshuro 15 naho abakobwa bayizenguruke inshuro 12.

Abagabo bo bahagurutse i Musanze bakatira mu Gakenke basubira i Musanze babona kuzenguruka muri iyi ntera inshuro 12, aho bakoze intera y’ibilometero 143.4 byose hamwe.

Uwizeyimana Bonaventure yabaye uwa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota mirongo itatu n’ibiri, amasegonda mirongo itangu n’atanu ( 3h32’55”) Manizabayo Eric na we wa Benediction Energy yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 3h 34’12’’, Uwiduhaye Mike wa Nyabihu Cycling Team yabaye uwa 3 akoresheje 3h 34’15’’

Mu ngimbi zakoze ibilometero 100.5, Nzeyimana Muhirwa wa Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 2h27’45’’, akurikirwa na Muhoza Eric wa Les Amis Sportif naho Hakizimana Felicien aza ku mwanya wa gatatu.

Mu bagore bakoze urugendo rwa kilometero 80.4, Nzayisenga Valentine wa Benediction yabaye uwa mbere, akurikirwa na Nyirarukundo Claudette naho Mukashema Josiane aba uwa gatatu. Aba batatu ba mbere bose ni aba Benediction Excel Energy.

Sterling Magnell utoza ikipe y’igihugu y’Amagare

Uwizeyimana ubwo yasozaga isiganwa

Bonaventure ( wa kabiri uvuye i bumoso) niwe wegukanye Northern Challenge

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo