Ikipe ya Rwamagana City FC yatsinze iya Interforce FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½ cya ‘play-offs’ z’Icyiciro cya Kabiri, yiyongerera amahirwe yo gusubira mu Cyiciro cya Mbere.
Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Polisi i Rwamagana kuri uyu wa Gatatu, ibitego bya Rwamagana City FC byinjijwe na Mbanza Joshua ku munota wa 39 ndetse na Muganuza Jean Pierre ‘Kavumbagu’ ku wa 71.
Gutsinda uyu mukino byahaye Rwamagana City FC icyizere cyo kugaruka mu Cyiciro cya Mbere mu gihe yakwitwara neza mu mukino wo kwishyura uzakirwa na Interforce FC tariki ya 26 Kamena 2022.
Ikipe izakomeza ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 29 Kamena, izahura na Sunrise FC yo yazamutse mu Cyiciro cya Mbere isezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu cyumweru gishize.
Umukino wa Rwamagana City FC na Interforce FC watindijwe n’ubujurire bwari bwatanzwe n’iyi kipe yo mu Burasirazuba nyuma yo kurenganywa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
AS Muhanga zari zahuye muri ¼, yayireze ko yakinishije umukinnyi Mbanza Joshua mu mukino ubanza kandi afite amakarita atatu y’umuhondo ndetse FERWAFA ibanza kwemeza ko icyo kirego gifite ishingiro.
Nyuma yo kujurira, FERWAFA yivuguruje ku cyemezo cyari cyafatiwe Rwamagana City, cyo gusezererwa mu irushanwa, kuko byagaragaye ko Mbanza Joshua atigeze arenza amakarita abiri y’umuhondo.
Amakosa yakozwe muri iki kibazo yabaye imbarutso yo kwirukana Nzeyimana Félix wari Umukozi ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA ndetse no guhagarika Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Muhire Henry, kuri ubu bari kubazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Rwamagana City FC iheruka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2015/16, aho yakinnye umwaka umwe igahita isubira mu Cyiciro cya Kabiri.
/B_ART_COM>