Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo gusubika umukino ubanza wa 1/2 cya Play-offs z’Icyiciro cya Kabiri wari guhuza AS Muhanga na Interforce FC kubera ikirego cyatsinzwe na Rwamagana City FC.
Rwamagana City yatomboye gukina na AS Muhanga muri ¼ cy’igikombe cy’icyiciro cya kabiri, umukino ubanza wabaye tariki ya 4 Kamena 2022 ubera i Rwamagana maze AS Muhanga itsinda 1-0.
Umukino wo kwishyura wabaye tariki ya 8 Kamena 2022 ubera i Muhanga maze Rwamagana itsinda 2-1 biba 2-2 mu mikino yombi, ariko Rwamagana ikomeza kubera ko yatsinze ibitego byinshi hanze.
Tariki ya 9 Kamena 2022 AS Muhanga yahise irega Rwamagana City muri FERWAFA kubera ko mu mukino ubanza ngo hari umukinnyi wa Rwamagana City witwa Mbanze Josua wakinnye afite amakarita 3 y’imihondo.
FERWAFA ikaba yarahise imenyesha amakipe yagomba gukina imikino ibanza ya ½ yagombaga kuba tariki ya 11 Kamena ko isubitswe igomba kuba uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2022 kubera ko hari amakipe yatanze ikirego.
Rwamagana City ko yatewe mpaga ku wa Mbere kubera umukinnyi wabo wakinnye afite amakarita 3 y’imihondo, iyi kipe nayo yari yabyumvise mbere mu itangazamakuru yahise yihutira kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko ibyo bavuga ari ibinyoma.
Iyi kipe yahise yandika ibaruwa isaba FERWAFA ko babemerera bakaha email na raporo y’umwimerere by’umusifuzi na komiseri igaragaza ko Mbanze Josua yahawe ikarita y’umuhondo yuzuza ikarita ya 3 ku mukino wa Nyagatare tariki ya 22 Gicurasi 2022 kuko abakinnyi bayihawe ari batatu, Uwayezu Jean de Dieu, Muganuza Jean Pierre na Habineza Samuel.
Iyi baruwa kandi ivuga ko umunyamabanga wa FERWAFA yavuze ko uyu mukinnyi yambara nimero 15 atari byo ahubwo yayambaye ku mukino umwe tariki ya 7 Ugushyingo 2022 bakina na Sunrise FC ari nabwo yahawe ikarita y’umuhondo ya 2, ubusanzwe yambara nimero 9.
Rwamagana City ikaba yabimenyesheje Minisitiri wa Siporo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Umunyamabanga mukuru wa RIB, umuyobozi mukuru w’Akarere ka Rwamagana, perezida wa FERWAFA, Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR).
Nyuma y’iki kirego, FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusubika umukino ubanza wa 1/2 cya Play-offs z’Icyiciro cya Kabiri wari guhuza AS Muhanga na Interforce FC kuri uyu wa Kabiri.
Yagize iti "Umukino ubanza wa 1/2 wagombaga guhuza AS MUHANGA na INTERFORCE FC wasubitswe kugira ngo Komisiyo ishinzwe amarushanwa ibanze isuzume ubusabe bwa Rwamagana City FC ku kibazo kirebana n’umukinnyi MBANZA Joshua.Ikemezo cya nyuma cya Komisiyo kizatangazwa mu gihe cya vuba."
/B_ART_COM>