Igitego cyo ku isegonda rya nyuma ry’umukino cyatsinzwe na Rwabuhihi Placide cyafashije APR FC gutsinda Bugesera FC 2-1 ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 52 mu mikino 24 imaze gukinwa.
Hari mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera i Nyamata kuri iki cyumweru tariki 2 Mata 2023.
Tariki ya 7 Ukwakira 2022 ubwo amakipe yombi yakinaga umukino ubanza wa Shampiyona, Bugera FC niyo yari yawutsinze ibitego 2-1.
Mbere y’uyu mukino kandi, APR FC yari imaze gutsindwa imikino 2 gusa. Mu mikino 23 APR FC imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino [muri Shampiyona], yatsinzwemo ibiri.
Uwa mbere wari uwa Bugesera FC wabereye kuri iki kibuga, iwutsindwa ku bitego 2-1 mu Ukwakira. Undi ni uwa Rayon Sports muri Gashyantare.
Bugesera FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 40 ku gitego cyatsinzwe na Mucyo Derrick ku mupira uteretse yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ishimwe Pierre ntiyawugeraho, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.
Ku munota wa 60 nibwo APR FC yinjije mu kibuga Anicet Ishimwe asimbuye Nshuti Innocent. Anicet yafashije cyane APR FC muri uyu mukino, agora abakinnyi ba Bugesera FC ku buryo bugaragara.
Ku munota wa 65, Sadick Sulley wa Bugesera FC yahawe ikarita itukura nyuma y’umupira yari akoze n’ukuboko, akongeraho kugaragaza ko atishimiye icyemezo cy’umusifuzi. Uyu mukinnyi usatira izamu ku ruhande rwa Bugesera FC, yahise ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo kwivovotera umusifuzi, ahita asohoka mu kibuga.
Ku munota wa 67, Ishimwe Anicet yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Mugisha Gilbert.
Igitego cy’intsinzi cya APR FC cyabonetse ku isegonda ryanyuma ry’umukino kuko iminota 5 yari yongeweho yaganaga ku musozo. Ishimwe Christian yateye koruneri, umupira usanga Rwabuhihi Aime Placide wasumbye abandi awuteresha umutwe, uruhukira mu izamu.
Ni igitego cyishimiwe cyane n’abafana ba APR FC ndetse n’abayobozi bayo bari ku kibuga bari bayobowe n’umunyamabanga wayo, Masabo Michel.
APR FC yahise ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 52 mu mikino 24 imaze gukinwa. Ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota 50. Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 46.
Umusifuzi Nkinzingabo Jean Marie Vianney niwe wayoboye uyu mukino
11 Bugesera FC yabanje mu kibuga
11 APR FC yabanje mu kibuga
Umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu bahimba Shaolin yakoze akazi gakomeye akuramo imipira myinshi yaganaga mu izamu ry’ikipe ya Bugesera FC
Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel
I bumoso hari Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, i buryo ni Visi Perezida wayo
Sillas Mbonigaba , umunyamabanga wa Bugsera FC
Gatete Thomson ushinzwe Mobilisation muri APR FC mu Mujyi wa Kigali
Ku munota wa 55 Sadick Sulley yahawe ikarita itukura
Ishoti riremereye Anicet yateye mu izamu, Shaolin ntamenye uko bigenze
Anicet wagiriye akamaro kanini APR FC nyuma yo kwinjira asimbuye akanatsinda igitego cyo kwishyura ndetse agakomeza kuzonga abakinnyi ba Bugesera FC
Rwabuhihi Placide wahesheje APR FC amanota 3 y’ingenzi
Major Jean Paul Uwanyirimpuhwe Team Manager wa APR FC ari mu bashimishijwe cyane n’igitego cya Placide
Umunyamabanga wa APF FC, Masabo Michel yagaragaje ibyishimo by’iyi ntsinzi
Abakiri bato nabo ibyishimo byabasaze
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>