Rutsiro vs Rayon: Gikundiro Forever yakusanyije hafi miliyoni yo gufasha ikipe

Mu rwego rwo gufasha ikipe ya Rayon Sports kwitegura umukino wa shampiyona ugomba kuyihuza na Rutsiro FC, Gikundiro Forever imaze gukusanya agera ku bihumbi magana arindwi yo gufasha Rayon Sports kwitegura uyu mukino.

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 nibwo Rayon Sports izakina umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona na Rutsiro FC. Ni umukino uzabera kuri Stade Umuganda guhera saa cyenda.

Kubera ingaruka z’umutingito watewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Congo, byatumye Stade ya Rubavu kuri ubu itemerewe kwakira abafana kugeza igihe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizatangira andi mabwiriza.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yabwiye Rwandamagazine.com ko mbere y’uko bamenyeshwa ko nta bafana bemerewe kwinjira muri Stade Umuganda, bari biteguye guherekeza ikipe yabo ariko ngo n’ubundi ntibyababuza kuyishyigikira mu bundi buryo.

Ati " Kuko abafana batemerewe kwinjira muri Stade Umuganda, abagize Gikundiro Forever biyemeje gukusanya amafaranga n’ubundi yafasha ikipe yacu mu kwitegura uyu mukino. Ubu tugize ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW ) akomeje kwiyongera."

Fista Jean Damascene yavuze ko aza kuboneka bayashyikiriza ikipe ikayakoresha mu kwitegura uyu mukino.

Ati " Gahunda uyu mwaka ni igikombe kandi ntiwagitwara hari imikino wagiye utakaza. Uyu nawo ni umwe muyo dukeneye ko abasore bacu baduha amanota atatu kandi tuzakomeza kubaba hafi n’ikipe muri rusange."

Fista Jean Damascene yashishikarije bagenzi babo bo mu zindi fan clubs kwitabira ubu buryo bwo gukomeza gutera ingabo mu bitugu komite ya Rayon Sports n’ikipe muri rusange.

Abagize Gikundiro Forever ku mukino w’umunsi wa mbere, Rayon Sports yatsinzemo Mukura VS 1-0

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo