Rutsiro FC vs Rayon Sports:Kugura itike bizaguhesha Maltona y’ubuntu

Kuri ubu umufana wese uri kugura itike y’umukino uzahuza Rutsiro na Rayon Sports afite amahirwe yo kuzahabwa ikinyobwa kidasembuye cya Maltona ku butuntu.

Maltona ni ikinyobwa gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye, bikaba akarusho iyo ikonje.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo SKOL Brewery yagishyize hanze gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”.

Ubusanzwe iki kinyobwa kigura amafarana magana atandatu ariko umufana uzagura itike y’uyu mukino azahabwa iki kinyobwa kuri Stade.

Kuri ubu ikipe ya Rutsiro FC yamaze gushyira hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona izakiramo Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024.

Ni ibiciro biri mu byiciro bibiri. Ibiciro byo kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu ndetse n’ibiciro byo ku munsi w’umukino nyirizina.

Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, ibiciro ni 2000 FRW, 5000 FRW na 10.000 FRW muri VIP. Ku munsi w’umukino bizaba ari 3000 FRW, 10.000 Frw na 20.000 FRW.

Kugura itike ni ugukanda *939#.

Rutsiro FC izakira uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 7 inganya na Police FC iyoboye. Rayon Sports ifite amanota atanu, izaba ikina uyu mukino nyuma yo gutsinda Gasogi United 1-0 ku munsi wa kane wa Shampiyona kuri Stade Amahoro.

Kugura itike y’umukino uzahuza Rutsiro na Rayon Sports bizaguhesha ikinyobwa cya Maltona ku buntu

Israel Mbonyi niwe Ambasaderi wa Maltona

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo