Ikipe ya Rutsiro FC yamaze gushyira hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona izakiramo Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024.
Ni ibiciro biri mu byiciro bibiri. Ibiciro byo kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu ndetse n’ibiciro byo ku munsi w’umukino nyirizina.
Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, ibiciro ni 2000 FRW, 5000 FRW na 10.000 FRW muri VIP. Ku munsi w’umukino bizaba ari 3000 FRW, 10.000 Frw na 20.000 FRW.
Kugura itike ni ugukanda *939#.
Rutsiro FC izakira uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 7 inganya na Police FC iyoboye. Rayon Sports ifite amanota atanu, izaba ikina uyu mukino nyuma yo gutsinda Gasogi United 1-0 ku munsi wa kane wa Shampiyona kuri Stade Amahoro.