Rutsiro FC na Etoile de l’Est zirashobora kwereka FERWAFA ko yibeshye?

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa nyuma ndetse ni bwo hamenyekana ikipe izamanuka na Gicumbi FC mu Cyiciro cya Kabiri.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022, harakinwa Umunsi wa 30 usiga hamenyekanye ikipe yegukanye igikombe ndetse n’amakipe abiri azamanuka.

Nyuma y’imikino 29 yamaze gukinwa, kugeza ubu Gicumbi FC ni yo kipe bizwi ko itazaba ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino.

Indi zigomba kumanukana itegerejwe kuva hagati ya Rutsiro FC na Etoile de l’Est, zombi zifite imikino ya nyuma kuri uyu wa Kane saa Sita n’igice, ariko na none Gorilla FC izakina ku wa Gatandatu na yo ikaba ishobora kwisanga muri urwo rugamba.

Kuri ubu, Gorilla FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 30 ariko yo izasoza imikino yayo ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye Espoir FC.

Inyuma yayo hari Rutsiro FC ifite amanota 29 ku mwanya wa 14 mbere yo kwakirwa na Musanze FC mu gihe Etoile de l’Est ifite amanota 28 ku mwanya wa 15 mbere yo kwakirwa na AS Kigali.

Mu gihe Rutsiro FC na Etoile de l’Est zatsinda imikino zifite kuri uyu wa Kane byaba bivuze ko Gorilla FC ari yo yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu gihe yazatsindwa na Espoir FC ku wa Gatandatu.

Ese birashoboka?

Uko amakipe azahura ku Munsi wa 30 wa Shampiyona

Ku wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022

  • Musanze FC vs Rutsiro FC (12:30)
  • Police FC vs APR FC
  • Kiyovu Sports vs Marines FC
  • AS Kigali vs Etoile de l’Est (12:30)

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Kamena 2022

  • Gasogi United vs Rayon Sports
  • Etincelles vs Mukura Victory Sports

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022

  • Gorilla FC vs Espoir FC
  • Gicumbi FC vs Bugesera FC

Rutsiro FC irakirwa na Musanze FC kuri uyu wa Kane

Etoile de l’Est ifite urugamba rutoroshye imbere ya AS Kigali

Gorilla FC izakina ku wa Gatandatu izi ibyo isaba gukora

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo