Rutahizamu wa Borussia Dortmund, Sébastien Haller ukomoka muri Côte d’Ivoire, yavuye mu mwiherero w’iyi kipe mu Busuwisi nyuma yo gusanga afite ikibyimba mu ibya.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yageze mu Budage avuye muri Ajax yo mu Buholandi.
Ikipe ya Dortmund yavuze ko Haller “yagaragaje ko atameze neza nyuma y’imyitozo ku wa Mbere. Hari ikibyimba cyasanzwe mu ibya.”
Yakomeje ivuga ko azakorerwa irindi suzuma ryisumbuyeho mu minsi iri imbere.
Umuyobozi wa Siporo muri Borussia Dortmund, Sebastian Kehl, yagie ati “Aya makuru uyu munsi yaje ari urucantege kuri Sebastien Haller n’undi wese”.
“Umuryango wose wa BVB wizeye ko Sebastien azakira neza vuba ku buryo tuzongera kumuhobera bidatinze. Tuzakora buri kimwe dushoboye kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwiza bushoboka.”
Andi makipe uyu mukinnyi yakiniye kuva mu 2012 arimo AJ Auxerre mu Bufaransa, FC Utrecht mu Buholandi, Eintracht Francfort mu Budage na West Ham United mu Bwongereza.
Sébastien Haller yagiye muri Dortmund mu kwezi gushize, avuye muri Ajax
/B_ART_COM>