Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Mali Boubacar Traoré n’umunyezamu Ramadhan Kabwili, bombi ku masezerano y’umwaka umwe.
Traoré wakiniraga Salitas yo muri Burkina Faso, yageze mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo yasinye amasezerano nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2022/23 nyuma yo kugaragara mu mukino wa gicuti wayihuje na Vipers SC ku wa 15 Kanama.
Imibare igaragaza ko mu mikino ine Boubacar Traoré yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 ya Mali yayitsindiye ibitego bitatu.
Uyu musore yanyuze mu makipe akomeye arimo n’ayo ku Mugabane w’i Burayi; mu 2016 yavuye muri Jeanne d’Arc FC yo muri Mali yerekeza muri Association Sportive Bakaridjan de Barouéli.
Iyi ntiyayitinzemo kuko nyuma y’umwaka yarambagijwe na Pyramids Football Club yo mu Misiri, iyi na yo imukinisha umwaka umwe ahita yerekeza i Burayi muri Turukiya mu Ikipe yitwa Dana Demirspor Kulübü.
Mu 2019 yahise atizwa muri Elazığspor yo muri Turukiya ayikinira umwaka umwe na yo ihita imutirura, ariko yongera gutizwa muri Zimbru Chișinău yo muri Moldova yakiniye umwaka umwe ahita asubira mu rugo.
Mu 2020, yagiye muri Iraq mu Ikipe ya Naft Maysan SC yakiniye umwaka umwe ahava yerekeza muri Saltis FC yo muri Burkina Faso aherukamo.
Undi wasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu ni umunyezamu Ramadhan Kabwili wavuye muri Yanga SC yo muri Tanzania.
Biyongereye ku bandi bashya Rayon Sports yaguze muri iyi mpeshyi barimo Umunya-Kenya Paul Were, Rwatubyaye Abdul wakiniraga FC Shkupi yo muri Macedonia, Mbirizi Eric wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.
Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.
/B_ART_COM>