Rujugiro yasezeranye imbere y’amategeko (PHOTO+VIDEO)

Kuri uyu wa kane tariki 19 Kamena 2025, Umukozi ushinzwe ibikoresho (kit manager) w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya APR FC, Munyaneza Jacques (Rujugiro) yasezeranye imbere y’amategeko na Uwimana Dovine .

Ni umuhango wabereye mu karere ka Nyarugenge , mu Murenge wa Gitega ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Rujugiro na Dovine Uwimana bamaze imyaka itandatu bakundana, aho bagiye bakunda kugaragara kenshi bari kumwe ku bibuga by’umupira w’amaguru. Ni nyuma yo kumenyanira mu mashuri abanza muri Sainte Famille aho bombi bigaga.

Munyaneza Jacques amaze igihe kinini azwi mu ikipe ya APR FC, aho yatangiye ari umukunzi wayo usanzwe mbere yo kuyibera umufana w’akadasohoka. Yanabaye ‘kit manager’ w’amakipe y’igihugu y’ibyiciro byose mu mupira w’amaguru ndetse no muri APR FC kaba yaragiye yitabazwa kenshi.

Donavine warushinze na Rujugiro

Sarpong, umwe mu nshhuti z’akadasohoka za Rujugiro yaje gushyigikira mugenzi we

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo