Rugby: Lion de Fer na Ruhango Zebras zegukanye irushanwa rikinwa n’abakinnyi 7

Mu mpera z’icyumweru gishize taliki 11 na 12 Kamena 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RFF” ku bufatanye n’umuterankunga “Big Ant Studios” bateguye ku nshuro ya kabiri irushanwa mpuzamahanga mu cyiciro cy’abakina ari 7 “Big Ant Studios Rugby 7s Tournament 2022” aho ikipe ya Lion de Fer mu bagabo ndetse na Ruhango Zebras mu bagore zegukanye igikombe.

Imikino yabereye ku kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru yitabiriwe n’amakipe 25 harimo 16 mu bagabo aho yari agabanyije mu matsinda 4 n’andi 9 mu bagore.

Mu bagabo, itsinda A ryari rigizwe na Thousand Hills B, Kigali Sharks, Burera Tigers na Kampala Rams. Itsinda B ryari rigizwe na Kamonyi Pumas, FoRR (Friends of Rwandan Rugby), Rwamagana Hippos na Lion de Fer. Itsinda C ryari ririmo UR Nyagatare, Resilience, UR Rukara na Kigali Barbarians naho itsinda D rikaba ryari rigizwe na IPRC Musanze, Muhanga Thunders, UR Huye na Thousand Hills.

Aha mu bagabo amakipe yakinnye imikino yo mu matsinda maze ayitwaye neza akomeza muri ¼ cy’irangiza aho Kigali Sharks yatsinzwe na Lion de Fer ibitego 19 kuri 14, Kampala Rams yatsinze FoRR ibitego 19 kuri 5, Thousand Hills itsinda UR Rukara ibitego 40 kuri 0 mu gihe Resilience yatsinze Muhanga Thunders ibitego 22 kuri 0.

Muri ½ cy’irangiza, Lion de Fer yatsinze Thousand Hills ibitego 21 kuri 5 naho Kampala Rams itsinda Resilience ibitego 14 kuri 7.

Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Lion de Fer yatsinze Kampala Rams ibitego 19 ku 10 ihita yegukana igikombe.

Umukinnyi witwaye neza ni Ikorukwishatse Patrick ukinira ikipe ya Lion de Fer.

Nyuma yo kwegukana igikombe, umutoza wa Lion de Fer, Kamali Vincent yatangaje ko bishimiye iki gikombe. Yakomeje avuga ko ibanga ryamufashije ari ukugira abakinnyi benshi kandi bakomeye kuko nubwo hakoreshwa abakinnyi 12 gusa ariko agenda ahinduranya.

Ati : “Muri iki cyiciro kuko ikipe ikina imikino myinshi bisaba ko haba hari abakinnyi benshi kandi bari ku rwego rwiza”.

Umutoza Kamali yatangaje ko iri rushanwa ryerekanye ko Rugby y’u Rwanda irimo kugenda izamuka kuko iyi kipe yo muri Uganda batsinze ku mukino wa nyuma yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Uganda . Akomeza asaba RFF kujya itumira amakipe nk’aya kuko bituma bahangana na yo bakamenya urwego bariho.

Mu bagore hari hitabiriye amakipe 9 agabanyije mu matsinda abiri, itsinda A ryari rigizwe na Panthers, Ruhango Zebras, Resilience, FoRR na Kigali Sharks naho itsinda B ririmo UR Huye, UR Nyagatare,UR Rukara na Lion de Fer.

Nyuma y’imikino y’amajonjora mu matsinda, amakipe yitwaye neza yakomeje muri ½ aho ikipe ya Ruhango Zebras yatsinze Lion de Fer ibitego 22 kuri 0 naho UR Rukara itsinda Resilience kuri penaliti 2-1 nyuma yo kunganya ibitego 7 kuri 7.

Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Ruhango Zebras yatsinze bitayigoye ikipe ya UR Rukara ibitego 22 kuri 0.

Umukinnyi witwaye neza muri iki cyiciro cy’abagore ni Uwimpuhwe Yvette ukinira ikipe ya Ruhango Zebras.

Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse yatangaje ko iri rushanwa ryagaragaje ko amakipe yo mu Rwanda ari ku rwego rwiza kandi bigiye kubafasha gutegura ikipe y’igihugu izitabira imikino mpuzamahanga muri iki cyiciro.

Agaruka ku mufatanyabikorwa “Big Ant Studios” , Kamanda yavuze ko bazakomeza gufatanya ku buryo amakipe umwaka utaha aziyongera ndetse ko barimo no kwegera abandi baterankunga.

Perezida wa RRF, Kamanda yavuze ko nyuma y’iri rushanwa bagiye gutangira gutegura shampiyona yo ikinwa n’abakinnyi 15 ikazatangira muri Nzeri 2022.

Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama wakurikiranye iri rushanwa yatangaje ko ari byiza kuba irushanwa nk’iri riba kandi rikitabirwa n’amakipe menshi akanagaragaza ko ari ku rwego rwiza.

Yakomeje avuga ko biteguye gukomeza gufasha no kuba hafi RRF mu marushanwa yandi bategura.

Iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere taliki 13 Ugushyingo 2021, ryitabiriwe n’amakipe 14 harimo 8 mu bagabo n’andi 6 mu bagore. Ikipe ya Thousand Hills mu bagabo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Kigali Sharks ibitego 28 kuri 7 naho mu bagore, igikombe cyegukanwa n’ikipe ya Muhanga Thunders.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo