Rubavu: Volcano Ltd ikomeje gutera inkunga aba ‘Veterans’

Sosiyeti itwara abantu n’ibintu ‘Volcano Ltd’ ikomeje gushyigikira Siporo muri rusange ari nako itera inkunga ibikorwa binyuranye. Kuri ubu yamaze gutangira gutera inkunga aba ‘Veterans’ bo mu Karere ka Rubavu mu bikorwa byabo bya Siporo ndetse no kubashyigikira mu bindi bikorwa binyuranye.

Kuri iri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019 nibwo habaye umukino wa gishuti hagati y’abakinnyi b’aba ’Veterans’ basanzwe bagize ikipe y’Inyange iherereye mu Karere ka Rubavu. Abagize iyi kipe bigabanyijemo amakipe 2 bakina umukino wa gishuti maze Inyange zari zambaye ubururu zitsinda izari zambaye umweru 2-0.

Nyuma y’uyu mukino, abagize iyi kipe bagiye kwiyakira, barasangira , barasabana, byose ku nkunga ya ‘Volcano Ltd’.

Harerimana Jean Pierre uhagarariye Volcano Zone ya Gisenyi- Cyanika yatangarije Rwandamagazine.com ko batangiye gutera inkunga ibikorwa bya Siporo nk’ibi kugira ngo bagirane ubusabane n’imibanire myiza n’aba Sportifs.

Ati " Muri rusange nkuko mubizi Volcano Ltd iba hafi cyane aba sportifs dore ko ari umuterangunga wa Mukura VS ibarizwa mu cyiciro cya mbere hano mur Rwanda. Impamvu rero tuba twateye inkunga igikorwa n’iki, ntakindi ni ukugumya kwegera aba sportifs bose muri rusange dutsura umubano mwiza dushyigikira ubumwe ndetse n’ubusabane."

Harerimana yakomeje avuga ko bitarangiriye aha ahubwo bazakomeza kubatera inkunga ndetse n’izindi siporo zitandukanye.

Volcano Ltd ni kompanyi itwara abantu n’ibintu ikorera mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’I Burasirazuba. Yatangiye gukora muri 1999, itangirira ibikorwa byayo mu Karere ka Huye i Butare ishinzwe na Olivier Nizeyimana washakaga guhera ku gutanga Serivisi nziza mu bijyanye no gutwara abantu hagati ya Kigali na Huye ariko yaje kwaguka.

Abasifuzi mpuzamahanga Nsoro Ruzindana na Ndagijimana bose baba mu ikipe y’Inyange

Nyuma y’umukino, bagiye kwiyakira

Harerimana Jean Pierre uhagarariye Volcano Zone ya Gisenyi- Cyanika

Perezida w’Inyange yashimiye cyane Volcano Ltd uburyo ikomeje kubatera inkunga n’abandi ba Sportifs muri rusange

PHOTO: Delphin Umurerwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo