Denmark yabonye itike yo gukina Rubavu Beach volleyball world tour isezereye Japan (AMAFOTO)

Mu karere ka Rubavu , mu Ntara y’i Burengerazuba hateraniye ibihugu birenga 12 biturutse ku isi yose mu byiciro by’abagore n’abagabo bakaba baritabiriye Irushanwa ry’Isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga yiswe (Rubavu Beach Volleyball Tour).

Iyi Beach volleyball world tour yatangiriye i Rubavu ikaba iri kurwego rw’inyenyeri imwe (one Star) akaba ari nacyo cyiciro cya mbere kibaho muri Beach volleyball mbere yuko igera kunyenyeri 5 ( five Star) ari nacyo cyiciro gikuru muri beach volleyball world tour.

Beach volleyball ball world tour ntago ari buri gihugu gipfa kuyihabwa kugirango kiyakire ndetse bikanajyana nuko uwitabira agomba kuba byibura aboneka mu makipe 20 ya mbere ku isi.

Ku ikubitiro Japan na Denmark zari zaje gusa ntago zari zifite itike ibemerera gukina aya marushanwa byabaye ngombwa ko ziyishakira i Rubavu bityo hakaboneka isanga izindi ndi mw’Irushanwa.

Denmark yaje kubona itike yo kwinjira muri iyi mikino itsinze Japan amaseti 2-0 (21-13 na 21-15).

Tombora y’uko amakipe y’abagore ahura kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2019

14:30: Denmark (Haaning & Olsen) vs Rwanda (Penelope & Muhoza)

15:30: England (Palmer & Grimson) vs Rwanda (Umulisa & Nyirarukundo)

16:30:Cote d’Ivoire (Fieny & Mies) vs Netherlands (Van Driel & Reinders)

Ikipe ya Jacob stormly na Nicolai Houmann (wambaye 2) bakomoka muri Denmark niyo yabonye itike itsinze iy’Ubuyapani

Nkundamatch ni umwe mu bafana baje gushyushya iri rushanwa ariko anafatanya na bagenzi be gushyigikira amakipe yo mu Rwanda

Hahise hakorwa tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo