Imikino

Rocket fan club yahaye Rayon Sports Miliyoni 2 FRW

Rocket Fan Club ifana Rayon Sports yashyikirije iyi kipe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuyifasha kwitegura gutangira shampiyona ya 2021/2022 izatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu kane tariki 28 Ukwakira 2021 mu nama bagiranye na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele. Ni inama yabereye kuri Great Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Rocket fan club ni Fan Club irimo bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports mu myaka yashize ndetse n’abandi babaye hafi y’ubuyobozi bwayo kenshi. Yafunguwe ku mugaragaro tariki 16 Kamena 2018.

Me Nubumwe J.Bosco uyobora Rocket Fan Club yashimiye Perezida wa Rayon Sports umwanya yabahaye ngo baganire ku ikipe ndetse bamusezeranya ko bazaba inyuma ya komite uo bishoboka kose.

Perezida wa Rayon Sports yabwiye abanyamuryango ba Rocket ko yahoraga ashaka guhura n’abafana ngo baganire ku hazaza ha Rayon Sports ariko bikabangamirwa n’icyorezo cya Covid-19.

Yabashimiye ibitekerezo bamuhaye ndetse abasezeranya kuzakomeza gushyira hamwe nabo kimwe n’abandi bafana mu kubaka Rayon Sports itwara ibikombe.

Rocket Fan club ubu igizwe n’abanyamuryango 52 baba mu Rwanda no hanze yarwo.

Rayon Sports izatangira Shampiyona ihura na Mukura Victory Sports kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021.

Niyo fan club ya kabiri Perezida wa Rayon Sports ahuye nayo nyuma ya Les Bleu du sud yo mu Ntara y’Amajyepfo

Mushimire Jean Claude wahoze ashinzwe iyamamazabikorwa muri Rayon Sports

Abanyamuryango banyuranye ba Rocket bitabiriye iyi nama

Perezida wa Rocket fan club, Me Nubumwe Jean Bosco

Muhirwa Prosper uri mu bashinze Rocket yatanze ibitekerezo binyuranye agendeye ku bunararibonye yagize ubwo yari mu buyobozi bw’iyi kipe

Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports yari muri iyi nama

Ibitekerezo byose yabyandikaga

Perezida wa Rayon Sports yabasezeranyije gufatanyiriza hamwe bakubaka Rayon Sports itwara ibikombe

PHOTO: RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)