Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Brazil Robertinho uheruka kuyitoza mu myaka itanu ishize ariwe mutoza wayo mushya.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’umuterankunga wayo mukuru aho yanatangazaga gahunda y’ikiswe "Icyumweru cya Rayon Sports" kizasorezwa ku munsi w’Igikundiro "Rayon Sports Day ".
Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 ikaba yaragiheshejwe na Robertinho wanayigejeje muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru hanamuritswe imyambaro iyi kipe izakoresha mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025. muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025.
Umwambaro wa mbere Rayon Sports izambara uzaba urimo amabara y’ubururu bwiganje nk’ibisanzwe, umwambaro wa kabiri ukazaba urimo ibara ry’umweru ndetse n’amahembe y’inka z’inyambo zizwi mu karere ka Nyanza aho Rayon Sports ikomoka.
Umwambaro wa gatatu Rayon Sports izambara usa n’ibara risa na pink, ukaba ari umwambaro ufite atandukanye n’amabara ari mu birango bya Rayon Sports, ukaba wakenerwa cyane igihe cyane igihe bahuye n’ikipe bahuje amabara.
Nyuma yo kunganya na Gorilla FC igitego 1-1, Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti n’Amagaju FC ku wa Gatatu saa Cyenda i Huye mu gihe izakurikizaho gukina na Musanze FC ku wa Gatandatu.
Ikinyobwa cya Skol Lager nicyo Rayon Sports izaba yamamaza by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino....Mu gihe cya Rayon Week, uzajya agura Lager 2 azajya yongezwa indi aninjire muri Tombola yateguwe na Skol
Ngabo Roben, umuvugizi wa Rayon Sports niwe wayoboye iki kiganiro
Tuyishimire Khalim uri mu bayobozi bakuru ba Skol niwe wavuze uko Rayon Week izaba iteye
Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports
Eric Gilson, Umuyobozi wa SKOL
Gahunda yose ya Rayon Week
Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports na we yari muri iki kiganiro n’itangazamakuru
Robertinho yatangarijwe muri iki kiganiro n’itangazamakuru
Imyambaro mishya ya Rayon Sports nayo yerekanywe
I bumoso hari Kana Ben Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC naho i buryo ni Uwimana Jeanine, umuyobozi w’ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC
Umuhanzi Bushali uzataramira abazitabira Rayon week
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>