Robertinho yasezeranye ikiniga abafana ba Rayon Sports (VIDEO)

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho yamaze gusubira iwabo muri Brazil nyuma y’uko adahawe amasezerano mashya na Rayon Sports. Ngo izamuhora ku mutima ndetse ngo ntazibagirwa uko yakoranye neza na Perezida Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports ‘saison’ ishize.

Ahagana ku isaha ya saa saba na mirongo ine n’itanu z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 nibwo uyu mutoza yuriye indege asubira iwabo muri Brazil.

Yashimiye cyane Rayon Sports n’abafana bayo kuko ngo ari ikipe yubaha.

Ati " Mfashe uyu mwanya ngo nshimire ikipe ya Rayon Sports , ikipe nubaha, kandi nkunda cyane muri Afurika. Nshimiye abafana ba Rayon Sports kuko twagiranye ibihe byiza. Barabizi ko dufatanyije twabashije kwegukana ibikombe 3 tugera no mu matsinda ya CAF Confederation Cup."

Yakomeje ashimira cyane Paul Muvunyi wahoze ari Perezida wa Rayon Sports uruhare yagize ngo ikipe igere kubyo yagezeho. Yavuze ko ari umugabo uzi ubwenge kandi w’akataraboneka.

Ati " Paul Muvunyi ni umuntu udasanzwe. Azi kumenya imibanire n’ikipe yose, hamwe n’abatoza (staff technique). Byose twabigezeho kubera ibyo. Paul Muvunyi ndamushimira kuko ntibiba ari ibintu byoroshye kuyobora ikipe nka Rayon Sports , mu kinyabupfura, kwicisha bugufi , kugirana umubano mwiza na Staff technique…."

Mubyo yishimira yagezeho harimo ko ngo ikipe ya Rayon Sports yarushijeho kugira umukino usukuye ujya gusa n’uw’iwabo muri Brazil, urimo ubwenge ndetse n’ikinyabupfura. Kubwe ngo niyo mpamvu buri muntu wese aba ashaka kugura abakinnyi muri Rayon Sports.

‘Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza ngenda kuri moto’

Mu ijoro ryo ku itariki 23 rishyira tariki 24 Nyakanga nibwo uyu mutoza yari yagarutse mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports aho yagombaga guhita asinya umwaka umwe. Ni amasezerano yari yamaze kumvikanaho n’ikipe ya Rayon Sports ariko ntiyahita ashyirwaho umukono kugeza afashe iki cyemezo cyo gusubira iwabo. Ni icyemezo yafashe mu ijoro ryo ku itariki 13 Kanama 2019.

Iyo ageze kuri ibi byamubayeho, Robertinho avuga ko we yari yagarutse mu Rwanda ahanini kubera ubusabe bw’abafana, na we arabyemera ndetse yemera byose ikipe ya Rayon Sports ngo yamusabaga harimo ko yari kuguma ku mushahara yahozeho umwaka ushize ariko bikarangira adahawe amasezerano mashya.

Ati " Namaze iminsi 23 ntegereje guhabwa kontaro …njyewe ndi umunyamwuga. Saison ishize nakoranye na Perezida Muvunyi kandi nta kibazo cyabayeho , birangira buri muntu wese yishimye. Nagarutse nziko nje muri ya Rayon nasize ariko nasanze hari ibintu byinshi byahindutse …"

Yunzemo ati " Nkanjye nk’umunyamwuga sinshobora gukora nta kontaro, nta modoka yo kugendamo , ibyo ntabwo ari ukubaha umuntu…Niba ugiye kuzana umutoza cyangwa umukinnyi uziko hari icyo yakoreye ikipe, uba ukwiriye guha agaciro ako kazi yakoze mbere mu ikipe…Kubwa njye byarambabaje cyane kuko nasanze atari ubunyamwuga.

Robertinho akomeza avuga ko we yari yemeye byose ariko ngo hari ibyo atari kwihanganira.

Ati " Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza nteze moto kuko hatabonetse imodoka. Nahise nsezera. Uko niko kuri.”

Ubutumwa agenera abafana ba Rayon Sports

Agaruka ku butumwa yagenera abafana ba Rayon Sports, Robertinho yagize ati " Ndifuriza ibyiza Rayon Sports. Ni ikipe nkunda cyane kuko bambaniye neza cyane. Hari amahirwe wenda ko ahazaza twazongera guhura ariko ubu bwo sinabasha gukorera ahantu hari imyumvire imeze kuriya , ndasaba imbabazi abafana , banyumve , bumve ko umuntu watwaye ibyo bikombe adakwiriye gufata moto ngo ajye gutoza, cyangwa ngo akore nta kontaro."

Mu mvugo yarimo ikiniga yagize ati " Bafana ba Rayon Sports munyumve, namwe ntimwari kwemera ko umuntu nkanjye akomeza gutoza nta masezerano afite !"

Yunzemo ati " Rayon Sports izaguma ku mutima wa Robertinho. Hari ikintu ntazibagirwa. Hari abantu twari dusigaye duhura , bakarira, bakambaza bati kuki ugiye kugenda ?Nkababwira ko maze iminsi 24 ntarasinya amasezerano mashya …ngomba kuvuga ukuri…ariko ndashimira abafana bose kubyo twagezeho ‘saison’ ishize, ngashimira Perezida Muvunyi.

Robertinho yari yagarutse muri Rayon Sports nyuma y’uko umutoza w’umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe wari wakoze igeragezwa muri CECAFA Kagame Cup 2019 atashimwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Robertinho yari yabashije kunganyiriza i Kigali na Al Hilal 1-1 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions Leaugue. Umukino wo kwishyura uzakinirwa muri Sudani tariki 25 Kanama 2019. Ni umukino uzatozwa na Kayiranga Baptiste afatanyije na Kirasa Alain usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe.

Robertinho avuye muri Rayon Sports mu gihe yari yabashije kuyigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, kuyihesha igikombe cy’Agaciro ndetse no kuyihesha igikombe cya Shampiyona cya 2018/2019.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Bagaragaza Didier

    turamushimiye kd ibyo yavuze nibariko biri ntibyaribikwiye muri rayon

    - 21/08/2019 - 05:05
  • Niyotwizera Evalde

    Bay bay robertinho ntago tukwanze kd tuzagukumbura wabanye natwe nez twagiranye ibihe byiza ark ntibikunze ko dukomezanya uzagire urugendo rwiza kd uzagire ibohe byiza aho ugiye iman izagufashe habaye impinduka tutari twiteze natwe dutegereje umusaruro we muminsi irimbere iman nibisha uzagaruka kd tuzakwakira have remember robertinho

    - 21/08/2019 - 11:58
  • Sindikubwabo Jean.Bosco

    Iyikomite nukutangiye gukora kumvikananumutoza birabananiye? Ntamutoza twabo nkuriya kuva gikundiro yabaho ninde mutoza waduhaye ibikombe bitatu?

    - 21/08/2019 - 13:10
  • marit

    bavandimwe turavahe tukajyahe twibagiwe akababaro akanya garo murakagaeuye nkabayobozi bakabaye bahita basezera hhhh mot

    - 21/08/2019 - 15:08
Tanga Igitekerezo