Ikipe y’Ikigo kigura kikanakwirakwiza imiti mu Rwanda, RMS (Rwanda Medical supply ) cyatsinze ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine,Peteroli na Gaze mu Rwanda ( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma w’imikino y’abakozi ategurwa na ARPST mu cyiciro cy’ibigo bidafite abakozi barenze 100 (Categorie B).
Hari mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, ubera ku Kicukiro ku kibuga cya IPRC Kigali guhera saa cyenda z’umugoroba.
Ni shampiyona yari imaze amezi atanu ikinwa mu byiciro bine ari byo, ibigo bifite abakozi barenze 100, ibigo bifite abakozi bari munsi y’abakozi 100, ibigo byigenga ndetse n’icyiciro cy’abagore.
RMB yageze ku mukino wa nyuma isezereye RTDA naho RMS yari yasezereye MINNECOFIN.
Ikipe ya RMS niyo yihariye umukino ndetse iza no kwegukana igikombe ku ntsinzi y’ibitego 4-1.
Igikombe batsindiye bagishyikirijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023 ubwo hasozwaga shampiyona y’abakozi kuri Kigali Pele Stadium.
Ikigo cya RMS cyashyizweho n’itegeko ryo muri Gicurasi 2019 aho Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yemeje ko ikigo cyo gutanga amasoko n’ishami ryo gukora imiti, Medical Procurement and Production Division (MPPD) gisimburwa na sosiyete ya Rwanda Medical Supply (RMS) yigenga, ariko ikazajya ikorana n’ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuzima (RBC), kugira ngo ishobore kurushaho kugeza imiti ku Banyarwanda.
Gishyirwaho, ikigo cya RMS cyari kije gukemura ibibazo byinshi by’Abanyarwanda bakundaga kuvuga ko babura imiti ndetse n’ibitaro ko bibura imiti.
RMS ihurije hamwe ikigo cy’u Rwanda gikora imiti (Rwanda Pharmaceutical Laboratory “LABOPHAR”) , na za Farumasi z’uturere zose zo mu gihugu.
11 RMS yabanje mu kibuga
11 RMB yabanje mu kibuga
Mazimpaka Andre wabaye umunyezamu w’ ikipe y’igihugu, Amavubi n’amakipe atandukanye arimo Mukura VS, Rayon Sports , Musanze FC , La Jeunesse FC, Interforce FC, Police FC, Espoir FC, Kiyovu Sports na Rwamagana City niwe mutoza wa RMS
Bayingana Geofrey , umujyanama w’umuyobozi wa RMS (CEO Advisor ) ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe ndetse abanza mu kibuga
Didier Rukeramihigo, kapiteni wa RMS ni myugariro wayo
Alain Marcelin yagoye cyane ba myugariro ba RMB ndetse abatsinda ibitego 2
Kwizera Serge winjiye asimbuye ku ruhande rwa RMB yafashije cyane iyi kipe mu kibuga hagati nubwo yari yamaze gutsindwa
Nsanzabaganwa Olivier (wambaye ikoti), umunyamabanga wa RMS yari yabanje hanze ariko aza kwinjira asimbuye atsinda igitego cya 4
Ibyishimo byari byasabye Gasana Salim ushinzwe abakozi muri RMS akaba na Perezida w’abafana b’ikipe yabo
Emery Ndacyayisenga yishimira igitego cya kane ari na we wari umaze gutanga umupira (assist)
Abayobozi batandukanye muri RMS bari baje gushyigikira abasore babo
Dr Loko Abraham (wambaye ingofero), umuyobozi wa RMS (CEO) yari yaje kwakira igikombe abasore be begukanye
Abakinnyi n’abakozi banyuranye bari kuri Kigali Pele kwakira igikombe begukanye batsinze RMB
Igikombe bagiherewe kuri Kigali Pele Stadium
Kapiteni Didier ashyikiriza igikombe Dr Loko Abraham, umuyobozi wa RMS
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>