RMB yatsinze RTDA igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’umurimo

Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine,Peteroli na Gaze mu Rwanda ( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) yatsinze Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) 3-0 igera ku mukino wa nyuma mu gutanira igikombe cy’umurimo mu cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 (Catégorie B).

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2023 ku Ruyenzi, guhera saa saba z’amanywa.

Ni umukino wihariwe cyane na RMB ndetse yagiye ihusha ibindi bitego byabazwe. Ndabikunze Alain Steve niwe watsndiye RMB igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Rurangwa Xavier winjiye asimbuye, igice cya mbere kirangira ari 1-0. Dirimas yatsindiye RMB igitego cya kabiri , icya 3 gitsindwa na Mugoboka Yves na we winjiye mu kibuga asimbuye.

Ku mukino wa nyuma, RMB izahura na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra). Yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) 3-2.

Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 28 Mata 2023.

11 RMB yabanje mu kibuga

11 RTDA yabanje mu kibuga

Alain Steve wari wazonze RTDA akanayitsinda igitego

Rurangwa Xavier winjiye asimbuye agatanga umupira wavuyemo igitego cya mbere

Niyigena Theophile, myugariro wa RMB

Dirimas yishimira igitego cya kabiri

Intsinzi bayituye Adolphe, rutahizamu wabo wari umaze iminsi ari hanze y’igihugu

Mugoboka Yves watsinze igitego cya 3 cya RMB

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo