Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine,Peteroli na Gaze mu Rwanda ( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) yatsinze ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiturire, RHA 4-2 mu mukino wa 1/4 mu guhatanira igikombe cy’umunsi w’umurimo mu marushanwa y’abakozi ategurwa na ARPST ihita yerekeza muri 1/2.
Ni umukino wabereye muri SFB guhera saa cyenda z’amanywa.
Ikipe zombi zahuriye kuri uyu mukino nyuma yo kwitwara neza mu matsinda zarimo aho RMB yazamutse iyoboye itsinda C yari ihuriyemo na MINECOFIN, BRD, BDF na MINICOM, mu gihe RHA yo yazamutse nk’ikipe yatsinzwe yaritwaye neza (best looser) mu itsinda B yari ihuriyemo na MINAGRI, MINEDUC, MINAFETE na MYCULTURE.
RHA niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinze kuri Penaliti. Dirimas niwe wishyuriye RMB. Ndabikunze Alain Steve yatsinzemo ibitego 2 naho ikindi gitsindwa na Rémy.
Gutsinda uyu mukino byatumye RMB ikatishz itike ya 1/2.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 28 Mata 2023.
11 RMB yabanje mu kibuga
11 RHA yabanje mu kibuga
img114349|center>
Ndabikunze Alain Steve watsinze ibitego 2 bya RMB
Dirimas watsindiye RMB igitego cya mbere
Shyerezo wa RMB yari acungiwe hafi n’abakinnyi 2
Pacifique, umuganga wa RMB
Abakozi bo muri RMB bakunda kuza gushyigikira bagenzi babo kuri buri mukino
Nyagatare Jean Bosco , umuyobozi muri RMB , umwe mu batajya babura ku mikino y’ikipe yabo
RHA niyo yafunguye amazamu kuri Penaliti
Mfurayatwembi Gentil , rutahizamu uca i buryo wa RMB
Bebeto utoza RMB asobanurira abakinnyi be amayeri bakoresha mu gice cya kabiri
Nizeyimana Kabano Franco, umutoza wungirije wa RMB
Umutoza wa RHA
Dushimimana Jean Blaise , kapiteni wa RMB akaba anakina hagati mu kibuga hagati
Uko Kwizera Remy yinjije igitego cya 3 cya RMB
Abakozi ba RMB n’ikipe yabo bashoje bishimira ko begukanye itsinzi y’ibitego 4
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>