Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine,Peteroli na Gaze mu Rwanda ( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) yatsinze Banki Nyarwanda y’Iterambere, BRD 3-1 mu mikino y’ibanze mu guhatanira igikombe cy’umunsi w’umurimo mu marushanwa y’abakozi ategurwa na ARPST..
Ni umukino wabereye ku Ruyenzi guhera saa cyenda z’amanywa.
RMB niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Remy ku munota wa 17. Ndabikunze Alain Steve atsinda icya kabiri Ku wa 42 naho Mfurayatwembi Gentil winjiye asimbuye atsindira RMB igitego cya gatatu Ku munota wa 85.Igitego kimwe rukumbi BRD yabonye muri uyu mukino yacyinjije kuri penaliti yinjijwe na Muhire Raymond Ku munota wa 63.
Aya makipe yombi ari mu itsinda rya gatatu ririmo RMB, MINECOFIN, BRD , MINICOM na BDF.
Gutsinda uyu mukino byatumye RMB igira amanota 6. MINECOFIN na BRD ziyikurikiye zombi zinganya amanota 3. BDF na MINICOM ntizirabasha kubona inota.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 28 Mata 2023.
11 RMB yabanje mu kibuga
11 BRD yabanje mu kibuga
Dirimasi Jean De Dieu umwe mu nkingi za mwamba za RMB
Nkaka kapiteni wa BRD
Ndabikunze Alain Steve rutahizamu wa RMB
Uko Kwizera Remy yinjije igitego cya mbere
Remy yishimira igitego
RMB bishimira igitego cya mbere
Umutoza wa BRD
Umutoza wa RMB
Shyerezo Munyampundu , ukina asatira aca ku ruhande
Steve yishimira igitego cya kabiri
Blaise, kapiteni wa RMB akaba n’inkingi yayo hagati mu kibuga
Remy agerageza umupira wo mu kirere
Bamwe mu bayobozi bo muri RMB bari baje gushyigikira iyi kipe
Muhire Raymond winjije igitego cya BRD
Mfurayatwembi Gentil winjiye asimbuye agatsinda igitego cya 3
Abo muri RMB batashye bamwenyura
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>