RMB yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri Shampiyona y’Abakozi (Amafoto)

Ikipe y’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board- RMB) yatsinzwe n’iy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Abakozi wakiniwe kuri Stade Mumena ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira 2022.

Shampiyona y’Abakozi ikinwa mu byiciro bitatu birimo ibigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] n’ibifite abakozi bari munsi ya 100 [Catégorie B] ndetse n’ibigo bikina mu byikorera.

RMB na RISA, byombi biri mu bigo bya Leta bifite abakozi bari munsi ya 100, byombi byahuriye ku mukino wa nyuma wabereye ku Mumena ku wa Gatanu.

Muri uyu mukino watangiye saa Munani z’amanywa, RISA yabonye ibitego bitatu byihuse mu minota 28 ya mbere.

Ikipe ya RMB yagerageje gusatira ishaka uko igabanya ikinyuranyo mu minota yakurikiyeho, ariko igorwa n’ubwugarizi ndetse n’umunyezamu bari bahanganye.

Mu gice cya kabiri, RMB yongeye gutangira iri ku muvuduko nk’uwo yasorejeho iminota 45 ibanza, ariko uko gusatira bivamo ’contre-attaque’ yatanze igitego cya kane ku ruhande rwa RISA.

RMB yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga mu minota 32 ya nyuma, ni nyuma y’uko umukinnyi wayo yahawe ikarita itukura akiniye nabi mugenzi we wa RISA. Gusa, iyi karita ntiyavuzweho rumwe, umukino uhagarara hafi iminota itanu kubera kutabyumva kimwe.

Nyuma y’umukino, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], Rwabuhihi Innocent, yavuze ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga harimo umutekano wo ku kibuga.

Ati "Bitweretse ko nubwo amakipe yacu tujya twibwira ko ari ayo kugira ngo bakore siporo ngo barwanye indwara zateye, bamenyane ndetse banasabane, ariko bazamuye urwego, buri wese arashaka ko ikigo cye gitsinda, bafite ishyaka ridasanzwe. Ubonye ko hano umutekano ukenewe."

Yakomeje avuga ko usanga abakinnyi n’abatoza basobanukiwe amategeko ariko ikibazo kiri ku bakozi bagenzi babo baba baje kureba imikino.

Mutabazi Dan wari uhagarariye ubuyobozi bwa RMB, yavuze ko nubwo batabashije kwegukana igikombe ariko bishimiye uko ikipe yabo yitwaye.

Ati "Nta kintu cyabuze, nk’uko mubizi umupira w’amaguru ni uku umera, ndashimira abakinnyi bacu, ubu tugiye kwitegura, ubutaha tuzaza dufite ingufu. Ikipe yacu twari dufite gukorera hamwe nubwo twatsinzwe."

Yasabye ko ubutaha Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST] ryajya rigenzura neza ibijyanye n’abakinnyi ibigo bitandukanye byifashisha muri iyi mikino.

Muri Volleyball, Primature yegukanye igikombe itsinze Minisports amaseti 3-0 naho muri Catégorie A hatsinda WASAC yatsinze RwandAir amaseti 3-1.

Indi mikino ya nyuma iteganyijwe ku wa Gatandatu utaha, tariki ya 5 Ugushyingo 2022.

Abakinnyi ba RMB babanje mu kibuga

Ababanjemo ku ruhande rwa RISA

Abakapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi

Kazindu Hyacinthe, myugariro wa RMB, yagowe cyane na ba rutahizamu ba RISA

Dirimassi Jean de Dieu yagerageje uburyo bwinshi ariko ntiyahirwa n’umukino

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira RMB FC

RMB yarasitiriye ariko igitego kirabura

Dushimimana Jean Blaise yafashije RMB guhuza umukino, amahirwe aba make

Karuranga Adolphe, rutahizamu wa RMB yahawe ikarita itukura itaravuzweho rumwe

Birori Cedric ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino

Ishimwe Patrick yazitiwe na ba myugariro ba RISA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo