RMB yanyagiye RTDA, igera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda ( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) yanyagiye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) ibitego 7-3 igera ku mukino wa nyuma muri shampiyona y’abakozi itegurwa na ARPST mu cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 (Catégorie B).

Hari mu mukino wo kwishyura utarabereye igihe wabaye ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino ubanza, RTDA niyo yari yatsinze 2-1. RMB yageze ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 8-4.

Ku mukino wa nyuma, RMB izahura na RMS (Rwanda Medical Supply), yo yahageze isezereye MINECOFIN.

11 RTDA yabanje mu kibuga

11 RMB yabanje mu kibuga

Gentil watsindiye RMB ibitego 2

Bishimiye kugera ku mukino wa nyuma batsinze umukino wo kwishyura mu gihe ubanza bari bawutsinzwe

Ndabikunze Alain Steve watsindiye RMB ibitego 3, iba Ha trick ya 3 amaze gutsinda muri shampiyona y
uyu mwaka

Mugwaneza Pacifiques bahimba Bebeto, umutoza wa RMB yishimira kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 3 yikurikiranya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo