Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine,Peteroli na Gaze mu Rwanda ( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board), RMB yanyagiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) ibitego 9-3 muri shampiyona y’abakozi itegurwa na ARPST.
Hari mu mukino usoza amatsinda muri iyo shampiyona. Ni umukino wabereye muri Cercle Sportif de Kigali guhera saa cyenda n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022.
RMB niyo yafunguye amazamu itsindirwa na Ndabikunze Alain Steve wanatsinze ibitego 2 muri uyu mukino. Ibindi bitego bya RMB byatsinzwe na Dushimimana Jean Blaise na we watsinze ibitego 2. Ibindi 4 byatsinzwe na kabuhariwe Adolphe Karuranga ari na we uyoboye ba rutahizamu b’iyi kipe kuko yahise yuzuza ibitego 21 muri 39 RMB imaze gutsinda. Ikindi kimwe cyatsinzwe na Birori Cedric.
Shyerezo Munyampundu , umunyezamu wa RMB akaba n’umuyobozi w’iyi kipe yabwiye Rwandamagazine.com ko bakomeje intego yo gutwara igikombe.
Ati " Twebwe dufite intego yo gutwara igikombe. Ubu dusoje imikino yo mu itsinda neza, ariko ni intambwe ya mbere ntabwo ari iya nyuma duteye ngo tugitware.
Ntabwo rero twakwishimira iyi nsinzi gusa cyangwa izayibanjirije nkaho birangiye, ahubwo tugiye kurushaho kwitegura imikino yo gukuranamo kuko ni byo bizadufasha kugera ku ntego yacu."
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, RMB yahise iyobora itsinda n’amanota 22. Ikurikiwe na MINAGRI ifite amanota 20. MINECOFIN ifite amanota 19, RISA ikagira amanota 17 ariko ikaba ifite n’ikirarane.
11 RMB yabanje mu kibuga
11 RISA yabanje mu kibuga
Uyu mukino wayobowe na Habyarimana Rachid ( hagati) Nsengiyumva Jean Paul (igitambaro) na Nsabimana Patrick (igitambaro)
Ndabikunze Steven yafunguye amazamu ya RISA umukino ugitangira
Cedric, Steven na Gentil bishimira igitego cya mbere
Blaise yatsinze igitego cya kabiri mu buryo burimo ubuhanga
Karuranga Adolphe yashyizemo icya 3 ariko muri rusange muri uyu mukino yatsinzemo ibitego 4, acyura umupira wakinwaga
Bishimiye ibitego bararuha
Igitego cya mbere cya RISA cyinjiye kuri penaliti yatewe neza na Ishimwe Yves
Serge, kapiteni wa RISA yanyuzagamo akazamuka ariko akabura aho anyura abo hagati ba RMB
Birori Cedric na we ntiyaviriyemo aho, atsinda igitego mu bitego icyenda banyagiye RISA
Cedric mu kazi
RISA nayo yari ifitemo abakinnyi ubona bazi kuwuconga ariko bakagorwa n’aba RMB bafite imyitozo myinshi no kumenyerana
Shyerezo Munyampundu, umunyezamu wa RMB akaba n’umuyobozi w’iyi kipe
Habumugisha Olivier , myugariro akaba na captain wa RMB yumva inama z’abatoza ubwo bari mu karuhuko
Abafana baryohewe n’umukino
Abasimbura ba RMB
Habumugisha Olivier yitwaye neza mu bwugarizi
Bamwe mu bakozi ba RMB baba baje gushyigikira bagenzi babo
Mucyo Vincent wa RISA ari mu bitwaye neza muri uyu mukino
Uretse gutsinda ibitego 2, Blaise yanitwaye neza muri uyu mukino
Dirimasi yinjiyemo asimbuye, afasha ikipe kongera gutsinda nyuma y’iminota myinshi batabona igitego
Adolphe yabitsinze karahava
Uyu mufana wa RISA yagiraga ati mu makuru ntushyiremo ko twarushijwe cyane, uvuge ko natwe twagerageje kwitwara neza
Umusifuzi Rachid mu kazi
Abatoza ba RMB bishimira intsinzi
Adolphe yacyuye uyu mupira
Ibyo bavugaga byose, Adolphe, umupira we ntiyawushyiraga hasis
’
Naka gafotore, turagapostinga twishimira intsinzi y’ikigo cyacu
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE