Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine,Peteroli na Gaze mu Rwanda ( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) yanyagiye iya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) ibitego 8-2, bahigira gutwara igikombe muri shampiyona y’abakozi itegurwa na ARPST.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 muri Cercle Sportif de Kigali guhera saa kumi z’umugoroba.
Aya makipe yakinaga umukino ubanza mu cyiciro cyo kwishyura (phase retour) mu mikino y’abakozi.
Muri uyu mukino byagaragaraga ko RMB irusha cyane MINAFFET ndetse yayitsinze ibitego mu minota ya mbere y’umukino harimo bibiri byihuse byatsinzwe na rutahizamu wa RMB, Karuranga Adolphe. Muri rusange muri uyu mukino , Adolphe yatsinzemo ibitego 4 wenyine, ahita yuzuza ibitego 13 kuva iyi shampiyona yatangira.
Dirimasi Jean De Dieu yatsinzemo ibitego 2, ibindi bibiri bitsindwa na Basabose Eric na Hakorimana Gilbert, bombi binjiye basimbuye.
Ibitego bya MINAFET byatsinzwe na Loic ndetse na Nshimiyimana David.
RMB na MINAFFET ziri mu itsinda A mu cyiciro cya kabiri cy’iyi mikino (Categorie B). Iri tsinda ririmo kandi MINECOFIN, RISA, MINAGRI na MIFOTRA.
Gutsinda uyu mukino byatumye RMB ihita igira amanota 13 , ifata umwanya wa mbere mu gihe hataramenyekana icyemezo cy’umukino wa Minecofin na Mifotra wari wabanjirije uyu ariko nturangire kuko Mifotra yikuye mu kibuga umukino utarangiye. Minecofin ifite amanota 12.
Shyerezo Munyampundu , umunyezamu wa RMB akaba n’umuyobozi w’iyi kipe yabwiye Rwandamagazine.com ko nyuma yo gutsinda uyu mukino bafite intego yo kwegukana igikombe.
Ati " Dufite intego yo gutwara igikombe. Ni intego itoroshye niyo mpamvu tugomba gukora cyane ngo tubone intsinzi zihoraho. Ubwo imikino ibanza yari irangiye twagize umwanya wo gukora imyitozo no gukina imikino ya gishuti n’amakipe aturusha, kugira ngo atwereke aho dufite intege nke n’amakosa tugomba gukosora kandi byaradufashije."
Yunzemo ati " Ubu rero gahunda dufite ni ugutsinda imikino yose dusigaje kugira ngo tugere ku ntego yo gutwara igikombe."
11 MINAFFET yabanje mu kibuga
11 RMB yabanje mu kibuga
Umusifuzi Irafasha Eric ni we wayoboye umukino
Abasimbura ba RMB FC
MINAFFET yagowe cyane n’iminota ibanza y’umukino, itsindwa ibitego 3 byihuse cyane
Adolphe wagoye cyane MINAFFET, niwe watsinze ibitego 4 wenyine muri uyu mukino yuzuza ibitego 13 muri iyi shampiyona y’abakozi muri Categorie B
Habumugisha Olivier , myugariro akaba na captain wa RMB yitwaye neza mu bwugarizi
Dirimassi yagoye cyane ubwugarizi bwa MINAFET, umuzamu arahagorerwa
Dirimasi Jean De Dieu watsinze ibitego 2 muri uyu mukino
Adolphe na Dirimasi bombi batsinze ibitego 6 muri uyu mukino
Kamuhanda wakanyujijeho mu cyiciro cya kabiri ni umutoza wungirije wa RMB
Umutoza wa MINAFFET yabazaga abasore be impamvu bahagaze nabi, bakaba bari gutsindwa nk’abadahari
Shyerezo Munyampundu, umunyezamu wa RMB akaba n’umuyobozi w’iyi kipe
Umuhoza Yvonne, umuganga wa RMB
Umukino warangiye , RMB yegukanye intsinzi y’ibitego 8-2
PHOTO:RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>