RMB yanyagiye IPRC, itera ikirenge kigana muri 1/2 (AMAFOTO)

Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda ( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board), RMB yanyagiye iy’abakozi b’ Ishuri Rikuru rya RP-IPRC Kigali 6-1 mu mukino ubanza wa 1/4 batera intambwe igana muri 1/2 muri shampiyona y’abakozi itegurwa na ARPST.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 guhera saa cyenda n’igice muri Cercle Sportif de Kigali.

Mfurayatwembi Gentil Pacifique niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa RMB ndetse aza no gutsinda ibindi bitego 2 , yuzuza ibitego 3 yatsinze wenyine muri uyu mukino. Ibindi bitego byatsinzwe na Shyerezo Munyampundu, Dushimimana Jean Blaise na Harerimana Jean de Dieu.

Ishimwe Theodore niwe watsinze igitego cy’impozamarira cya IPRC Kigali.

Umukino wo kwishyura uzakirwa na IPRC Kigali , uteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki 24 Ugushyingo 2023.

11 RMB yabanje mu kibuga

11 IPRC yabanje mu kibuga

Gentil watsinze ibitego 3 wenyine muri uyu mukino

Uretse kugora abakinnyi ba IPRC, Blaise, kapiteni wa RMB ni umwe mu batsinze igitego muri uyu mukino

Shyerezo Munyampundu na we ni umwe mu batsindiye RMB

Pacifique, umuganga wa RMB

Dirimasi Jean de Dieu wahoze akinira RMB yari yaje kuyifana

Mugwaneza Pacifique bahimba Beteto, umutoza wa RMB yashakaga ko abasore be batsinda byinshi bakizigamira impamba izabaherekeza mu mukino wo kwishyura bazakirwamo na IPRC Kigali