Riderman na Chris Eazy bazasusurutsa abazitabira B&B Burudani Mix Festival Special Champions league Final

Mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino, B&B FM-Umwezi nk’uko isanzwe ibikora yerekana imikino mu rugo rw’imikino i Gikondo muri Expo Ground, izerekana umukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023, Abazabasha kugera i Gikondo ntibazicwa n’irungu kuko hazaba hari ibirori bitandukanye kuko umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy bazasusurutsa abazitabira ibi birori

Si abahanzi gusa bazasusurutsa abazitabira ibi birori kuko hazaba hari aba Djs nka Dj Sonia umukobwa umaze kubaka izina mu myidagaduro y’u Rwanda na Dj Fabulous usanzwe umenyerewe cyane mu bitaramo bitandukanye na Shema Natete Brian uzwi nka MC Brian umaze kumenyerwa mu kuyobora ibirori bikomeye

Uretse ibi birori by’imyidagaduro hazanahembwa akandi abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza muri Gicurasi 2023

Mu bagabo, abahataniye igihembo ni Hategekimana Bonheur, Ishimwe Elie Ganijuru na Léandre Essomba Willy Onana mu gihe Mukeshimana Dorothée, Mukeshimana Jeannette na Kalimba Alice aribo bahanganiye iki gihembo mu bagore.

Abazitabira ibi birori ntibazicwa n’inzara cyangwa Inyota kuko uretse ba mucoma b’abahanga hazaba hari n’ibinyobwa bitandukanye by’uruganda rwa Skol bizahabwa uzaba waguze itike yo kwinjira

Kugura itike ni ugukanda *939*3*1#, itike ya make ni ibihumbi bibiri (2000frw) n’ibihumbi 10 Frw ugahabwa ibyo kunywa!

Ku bufatanye kandi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC),abifuza gutanga amaraso ku bushake bazafashwa kuyatanga, igikorwa kizatangira saa cyenda z’amanywa, abazaza mbere ya saa kumi n’imwe (17h:00’)bazabona ibinyobwa kuri make cyane

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Manchester City na Inter de Milan saa tatu z’ijoro.

Umukino wa nyuma uzahuza Manchester City na Inter de Milan

DJ Sonia na Dj Fabulous nibo bazasusurutsa ibi birori

Riderman azataramira abazitabira ibi birori

Umuhanzi Chris Easy na we azaba ahari

Muri ibi birori niho hazahemberwa umukinnyi w’ukwezi kwa Gicurasi 2023

Uzahahurira n’abanyamakuru bakomeye mu Rwanda

Ni ahantu urebera umupira wisanzuye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Japheti

    Kabisa mwaràturyohereje kbs gusa mwanze kùdushyiriraho pc umusaza riderman yaduhaye kbs muzishyizeh byatunezeza murakoze

    - 12/06/2023 - 20:38
Tanga Igitekerezo