Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Nzeyimana Félix wari Umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan bafunzwe nyuma yo kwakira ikirego cya FERWAFA kuri ruswa yabavuzweho mu marushanwa y’umupira w’amaguru.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ruswa, guhindura no guhimba inyandiko.
Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yirukanywe burundu muri izi nshingano mu cyumweru gishize, azira ibyaha bikomeye birimo guhimba inyandiko ndetse no kwizeza umuntu ibihembo mu gihe yamufasha akazi karimo amanyanga.
Ibi bigaragara mu ibaruwa ndende ubuyobizi bwa FERWAFA bwandikiye Felix, buboneraho no kumuhagarika burundu.
FERWAFA ivuga ko Nzeyimana Felix yategetse umusifuzi Tuyisenge Javan guhindura raporo yari yaratanze, amusaba gukora indi ngo yongeremo ko Mbanza Joshua wa Rwamagana City yahawe ikarita y’umuhondo, amwizeza ko nibicamo azamureba akamuha akantu.
Ibi Felix yakoze byatumye ikirego cya AS Muhanga yari yaratanzeko uriya mukinnyi Mbanza yakinnye afite amakarita 3 y’umuhondo bitemewe kigira ishingiro, birangira Rwamagana ihanwe nubwo yaje kujurira igatsinda.
Dr Murangira B. Thierry yagize ati "Nyuma yo kwakira ikirego gitanzwe na FERWAFA kuri ruswa yavugwaga mu marushanwa y’umupira w’amaguru, RIB yatangiye iperereza, iperereza ry’ibanze rikaba rimaze kugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa, Tuyisenge Javan umusifuzi bakekwaho ibyaha 3."
"Icyaha cya mbere; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’7 iyo babihamijwe n’urukiko hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano."
"Icyaha cya kabiri bakekwaho, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga."
"Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe akaba ari icyaha cya 3 bakurikiranyweho, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 18 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ibi byaha (2 na 3) bikaba bihanishwa igihano kimwe akaba ari igifungo cy’umwaka umwe cyangwa 2 ndetse hakiyongeraho n’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3."
Appbaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo i Nyamiramo n’iya Nyarugenge ahazwi nka La Galette.