Republican Guard yanyagiye CTC Gabiro ibitego 5, ikatisha itike ya 1/4 (PHOTO+VIDEO)

Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yanyagiye iya Combat Training Center Gabiro (CTC Gabiro) ibitego bitanu ikomeza kuyobora itsinda mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup.

Hari mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda mu mikino yo kwishyura wabereye ku kibuga cya Republican Guard ku Kimihurura kuri iri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena 2026 guhera saa tanu z’amanywa.

Ibitego bya ’Republican Guard Rwanda byatsinzwe na Sibomana Olivier ndetse na Rugambwa Fred batsinze ibitego bibiri buri umwe, ikindi gitsindwa na Shema Mike.

Mu itsinda, Republican Guard iri kumwe na CTC Gabiro, Military Police, Diviziyo ya 3, na Mechanized Infantry.

RG iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16, Military Police ya kabiri ifite 13, naho Gabiro ya gatatu ikagira 13.

RG yahise ibona itike ya 1/4. Ikipe izazamukana nayo hagati ya CTC Gabiro na Military Police izagenwa n’umukino wa nyuma w’itsinda uzahuza RG na Military Police ku wa mbere tariki 8 Kamena 2026.

Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.

Uyu mukino w’ishiraniro wari wahawe abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Uwikunda Samuel

11 ikipe ya CTC Gabiro yabanje mu kibuga

11 Republican Guard yabanje mu kibuga

Ni umukino witabiriwe n’aba ofisiye (officers) batandukanye muri Republican Guard barimo na Captain Ian Kagame

Umukino wose, abatoza ba RG bari maso bibutsa abakinnyi uko bagomba guhagarara mu kibuga

Olivier witwaye neza muri uyu mukino akanatsinda ibitego bibiri muri bitanu

Shema Mike yishimira igitego yatsinze aricyo cyari icya gatatu cya RG

Fred na we yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino

Umuyobozi wa Republican Guard, Maj Gen. Willy Rwagasana yakurikiye uyu mukino ndetse yishimira imikinire y’abasore be

Fred yishimira kimwe mu bitego bibiri yatsinze

Afande Ian Kagame yakurikiye uyu mukino w’ikipe n’ubundi na we ajya akinamo

PHOTO:RENZAHO Christophe

Video: Mugisha Hakim

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo