Rep. Guard yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze Special Force (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026, ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze Special Operations Force 1-0 yegukana igikombe cy’Intwari cya 2026.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uw’abagore wahuje Military Police ndetse na Rwanda Air Force. Military Police niyo yegukanye igikombe itsinze Air Force 3-2.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, nibo batangije uyu mukino wa nyuma wahuje Rep. Guard na Sof.

Igitego cya Rep.Guard cyatsinzwe na Ndagijimana Pierre kuri Penaliti.

Usibye umupira w’amaguru, iri rushanwa rigamije kubungabunga ubuzima bwiza mu basirikare ndetse n’ubusabane hagati y’imitwe igize Ingabo z’u Rwanda, ryanakinwe no muri Volleyball, Basketball, Handball na Netball.

Uko amakipe yarushanwe mu mukino itandukanye:

Handaball:

1. SOF
2. RMA Gako
3. BMTC Nasho

Basketball:

1. RMA Gako
2. SOF
3. BMTC Nasho

Volleyball:

1. RG
2. Task Force DIV
3. BMTC nasho

Football (Abagore):

1. MP BDE
2. RAF

Football (Abagabo):

1. RG
2. SOF

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo