Rep. Guard yatsinze Division 1, ikomeza kuyobora (AMAFOTO)

Ikipe y’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika, nyakubahwa Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Rep. Guard Rwanda) yatsinze iya Division 1 ibitego 5-0 ikomeza kuyobora itsinda mu marushanwa yo guhatanira igikombe cy’Intwari cya 2024/2025.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa yine n’igice z’igitondo.

Rep. Guard Rwanda yatsindiwe na Peter watsinze ibitego 3, Olivier na Mike. Mu mukino ubanza wo mu itsinda, Rep. Guard yari yatsinze 2-0 abasirikare barashisha imbunda ziremereye (Artillery).

Imikino y’igikombe cy’Intwari yatangiye tariki 29 Ugushyingo 2024.

Rep. Guard iri mu itsinda rimwe na Division ya 1, Division ya 5, abasirikare barashisha imbunda ziremereye (Artillery) n’ikipe y’igisirikare kirwanira mu kirere (RAF).

Undi mukino wo muri iri tsinda wahuje Artillery na Rwanda Air Force, zinganya ibitego 2-2.

Iyi mikino igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe. Inafasha abasirikare kongera guhura bagasabana ari nako bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.

Barushanwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.

11 Rep. Guard yabanje mu kibuga bafata ifoto hamwe na Maj. Kabera ukuriye imikino muri Rep. Guard Rwanda

11 Division 1 yabanje mu kibuga

Peter watsinze ibitego 3 muri uyu mukino

Olivier watsinze igitego kimwe muri 5 batsinze Division 1

Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo