Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) batsinze Logistics 3-0 berekeza muri 1/4 mu mikino ihuza abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup) bayoboye itsinda.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino usoza amatsinda, Rep. Guard Rwanda yerekeje muri 1/4.
Mu itsinda A, Rep. Guard Rwanda yazamutse ifite amanota 21, Gabiro iba iya kabiri n’amanota 18, Mechanized igira amanota 9, Logistics igira amanota 8 naho Division 1 igira amanota 4.
Mu itsinda B hazamutse Nasho ari iya mbere n’amanota 17 inganya na Gako ya kabiri nayo ifite 17 ariko Nasho ikaba izigamye ibitego 9 naho Gako ikazigama 5.
Mu itsinda C, Special Forces yazamutse ifite amanota 13 naho Division ya 4 izamuka ari iya kabiri n’amanota 9.
Mu itsinda D , Rwanda Air Force yazamutse ari iya mbere n’amanota 12 naho Division 5 izamuka ari iya kabiri n’amanota 9.
Muri 1/4, Rep. Guard Rwanda izahura na Division ya 4, Special Forces ihure na Gabiro, Nasho ihure na Division 5 naho Rwanda Air Force ihure na Gako.
Muri 1/2, ikipe izakomeza hagati ya Rep. Guard na Division 4 izahura n’izava hagati ya Nasho na Div 5.
Naho ikipe izava hagati ya Special Forces na Gabiro izahura na Rwanda Air Force na Gako.
Imikino ya 1/4 iteganyijwe gutangira tariki 10 Mutarama 2025.
11 Logistics yabanje mu kibuga
11 Rep. Guard yabanje mu kibuga














































































/B_ART_COM>