Ikipe y’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika, nyakubahwa Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Rep. Guard Rwanda) yatsinze iya Division ya 5 igitego 1-0 ikomeza kuyobora itsinda mu marushanwa yo guhatanira igikombe cy’Intwari cya 2024/2025.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024 kuri Stade ya Ngoma guhera saa yine z’igitondo.
Rep. Guard Rwanda yatsindiwe na Mutabazi. Imikino y’igikombe cy’Intwari yatangiye tariki 29 Ugushyingo 2024.
Rep. Guard iri mu itsinda rimwe na Division ya 1, Division ya 5, abasirikare barashisha imbunda ziremereye (Artillery) n’ikipe y’igisirikare kirwanira mu kirere (RAF).
Rep. Guard isoje imikino ibanza yo mu itsinda iyoboye n’amanota 10. Imikino yo kwishyura yo mu itsinda iteganyijwe guhera tariki 17 Ukuboza 2024.
Iyi mikino igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe. Inafasha abasirikare kongera guhura bagasabana ari nako bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.
Barushanwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.
11 Rep. Guard yabanje mu kibuga
11 Division ya 5 yabanje mu kibuga
Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard Rwanda
Major. Kabera ukuriye imikino muri Rep. Guard Rwanda
Mutabazi watsinze igitego cyahesheje intsinzi Rep. Guard Rwanda
/B_ART_COM>