Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) yageze ku mukino wa nyuma, itsinze Military Police Brigade ibitego 3-1, muri ½ cya Liberation Cup 2025 yerekeza ku mukino wa nyuma w’iki gikombe.
Uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.
Afande Ian Kagame niwe wari kapiteni wa Rep. Guard Rwanda.
Ku munota wa kabiri, Republican Guard yatsinze igitego, ibifashijwemo na Sibomana Olivier wahise afungura amazamu.
Military Police ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira ishaka uko yishyura.
Iyi kipe yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’iburyo, batera umuremure urenga umunyezamu Mugabo Eric wari uhagaze nabi, bishyura igitego cya mbere ku munota wa 19.
Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itatu gusa, Republican Guard yongeye kuzamuka yihuta ku ruhande rw’ibumoso, Mutabazi Jean Claude bamukinira nabi umusifuzi atanga coup franc.
Yatewe neza na Shyaka James wateretse umupira ku mutwe wa Shema Mike atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 22.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ibona coup franc nziza yatewe na Ian Kagame, abakinnyi ba Military Police bakora ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti.
Yatewe neza na Shema Mike watsinze igitego cya gatatu ku munota wa 26.
Iminota yakurikiye yihariwe na Military Police yashakaga igitego cya kabiri ariko kirabura.
Igice cya mbere cyarangiye Republican Guard yatsinze Military Police ibitego 3-1.
Mu gice cya kabiri umukino watuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Republican Guard inyuzamo igasatira.
Mu minota 65, Military Police yatangiye kugera imbere y’izamu rya Republican Guard ariko ab’inyuma bayo barimo Ian Kagame na Nsengiyumva Claude bakabyitwaramo neza.
Mu minota 75, umukino wongeye gutuza ndetse n’uburyo bw’ibitego buragabanyuka cyane kuko wabonaga Republican Guard yamaze kwizera intsinzi.
Umukino warangiye Republican Guard yatsinze Military Police Brigade ibitego 3-1 igera ku mukino wa nyuma wa Liberation Cup 2025.
Ku mukino wa nyuma, Republican Guard izahura na Division ya 3 yatsinze Division ya 4 igitego 1-0 mu mukino wa 1/2. Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 3 Nyakanga 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.
Umwanya wa gatatu uzahuza Military Police na Division ya 4.
Uyu mwaka iri rushanwa riri gukinwa mu mikino ine: Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Netball.
Ryatangiye tariki 18 Mata 2025 rizasozwa tariki 3 Nyakanga 2025.
Afande Ian Kagame yishyushya mbere y’umukino
Rep. Guard Rwanda yageze ku mukino wa nyuma isezereye Division ya kabiri iyitsinze 4-0
Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard areba uko ikipe iri kwishyushya mbere y’umukino
Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye Rep. Guard Rwanda akurikirana uko ikipe yishyushya
Shema Mike watsinze ibitego 2 muri 3 Rep. Guard Rwanda yatsinze
Maj. Gen. Willy Rwagasana akurikiye uko abasore be bari kwitara
Col. Tuyisenge Ignace ukuriye Military Police yari yaje gushyigikira abasore be
Col. Lydia Bagwaneza na we yakurikiye uyu mukino
Olivier wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rep. Guard Rwanda yishimira kugera ku mukino wa nyuma ari hamwe na Afande Ian Kagame
Iyi mikino igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe. Inafasha abasirikare kongera guhura bagasabana ari nako bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi
/B_ART_COM>