REG VC yasinyishije Dambe Todou Basile ukomoka muri Cameroun

Ikipe y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi y’umukino wa Volleyball “REG VC”, iratangaza ko basinyishije Dambe Todou Basile, wakiniraga ikipe ya Bafia Volleyball Club y’iwabo mu gihugu cya Cameroun.

Uyu mukinnyi usanzwe ukinira n’ikipe y’igihugu nkuru ya Cameroun, yageze i Kigali ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, yamaze no gutangira imyitozo muri REG VC.

Aganira na Rwanda Magazine Mugisha Bavuga Benon, Umutoza mukuru w’ikipe ya REG VC yatangaje ko Dambe Todou Basile bamusinyishije amasezerano yo kuzabakinira mu gihe k’imyaka igera kuri ibiri.

Mugisha avuga ko Dambe Todou Basile, ari umukinnyi mwiza bizeye ko azabafa gikomeye mu bijyanye no kwakira imipira itewe mu kibuga cyabo n’abo bahanganye (reception).
Ati “Uyu mukinnyi afite ubushobozi bwo kwataka anyuze ibumoso (Left attacker) cyangwa agakina nk’uwakira imipira itewe mu kibuga cyacu nabo duhanganye anyuze iburyo (receiver attacker), ni umukinnyi ufite ubunararibonye mu marushanwa y’Afurika. Twizeye ko azongera imbaraga mu bijyanye no kwakira imipira itewe mu kibuga cyabo n’abo bahanganye (reception).”

MugishaBavuga Benon, umutoza mukuru w’ikipe ya REG VC avuga ko Dambe Todou Basile, ari we mukinnyi wa nyuma basinyishije, bisobanuye ko nta wundi mukinnyi mushya bateganya kongera mu ikipe.

Dambe Todou Basile yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya basinyijwe na REG VC barimo; Dusabimana Vincent uzwi nka ‘Gasongo’, wakiniraga Gisagara VC, Ivan Bob Ongom nawe wakiniraga Gisagara VC Kiramira Faustin uzwi nka ‘Doto’ wakiniraga Kirehe VC ndetse na Twagirayezu Emmy wakiniraga IPRC-Ngoma VC.

Ku rundi ruhande, yatandukanye na Ndamukunda Flavier, Ntagengwa Olivier, Ndayisaba Sylvestre, Moses Omondi, Sangwa Patience, Nkezabahizi Fabrice na Kwizera Pierre Marshall.

REG VC ifite igikombe cya shampiyona ya 2018-2019, ni yo izahagararira igihugu mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo “2020 CAVB Men’s African Club Championships” azaba mu mwaka utaha w’imikino wa 2020.

Mbonera Michael Visi Perezida wa REG VC (ibumoso) kumwe na Dambe Todou Basile nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

Ubwo Dambe Todou Basile yari mu ikipe ya Bafia VC

Umutoza mukuru wa REG VC, Mugisha Bavuga Benon (iburyo), Dambe Todou Basile (hagati) na Mbonyuwontuma Jean Luc umutoza wungirije wa REG VC

Dambe Todou Basile (nomero 9) wakiniraga ikipe ya Bafia VC y’iwabo muri Cameroun

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo