Imikino

REG na APR WVC zegukanye ’Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament 2022’ (Amafoto)

Ikipe ya REG VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zahigitse amakipe bari bahanganye zegukana irushanwa ry’umusoreshwa 2022.

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 na 20 Ugushyingo habaye irushanwa rya "Taxpayers Appreciations" mu mukino wa Volleyball ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro "RRA".

Ryitabiriwe n’amakipe 12, 6 mu bagabo na 6 mu bagore akaba yari agabanyijwe mu matsinda 2 (buri cyiciro).

Mu bagabo, mu itsinda rya mbere harimo Gisagara , REG VC na KCV. Gisagara na REG ni yo yageze muri 1/2.

Mu itsinda rya kabiri harimo APR VC, FOREFRONT na IPRC Musanze. APR VC na FOREFRONT ni yo yageze muri 1/2.

Mu bagore, mu itsinda rya mbere harimo RRA VC, IPRC Huye, Ruhango VC. RRA VC na Ruhango ni yo yazamutse mu itsinda.

Mu itsinda rya kabiri harimo Forefront, APR VC na IPRC Kigali. Forefront na APR VC ni yo yageze muri 1/2.

Muri Kigali Arena ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo habaye imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma.

Mu bagore APR VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-13, 25-12 na 25-13).

Ni mu gihe undi mukino wa 1/2, RRA yasezereye FOREFRONT iyitsinze amaseti 3-1 (25-15, 20-25, 25-21 na 25-9).

APR WVC yahuriye ku mukino wa nyuma na RRA. APR WVC yaje kwegukana igikombe itsinze RRA amaseti 3-1(26-24, 25-19, 23-25 na 25-19).

Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cya bo mu bagore (Individual Awards)

  • Best server Munezero Valentine (APR)
  • Best receiver: Mukandayisenga Benitha (APR)
  • Best Attacker: Msisai Pamella (RRA)
  • Best Blocke: Amito Shallon(Forefront)
  • Best Libero: Betty Uwamahoro (APR)
  • Setter: Ernestine Akimanizanye (RRA)
  • MVP: Mukantambara Seraphine (APR)

Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cya bo mu bagabo

  • Best server: Marcel (REG)
  • Best Receiver: Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara)
  • Best setter: Mahoro Yvan (REG)
  • Best Attacker: Marcel (REG)
  • Best Blocker: Rukerangabo Yvan (Forefront)
  • Best Liberian: Rwigema Simon (REG)
  • MVP: Marcel




























AMAFOTO: RENZAHO Christophe

Ahmed tawfek

Glimpse I had had of the Martians emerging from their planet, a kind glimpse I had had of the Martians emerging from the cylinder

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo